Leta ya Senegal yatangaje umwanzuro ku mushinga warindiriwe wa Akon
Leta ya Senegal yatangaje ko yashyize ku ruhande umushinga w'icyamamare cy' igihugu cyabo, Akon.
Ku wa Kane w'iki cyumweru nibwo umwe mu bari mu buyobozi bw' igihugu cya Senegal yabwiye BBC News ko batagitekereza gukora umushinga wo kubaka umujyi utangaje ukoresha ikoranabuhanga gusa, watekerejwe n'umuhanzi wo muri Leta Zunze Ubumwe z'Amerika, Akon, ariko ufite inkomoko muri icyo gihugu.
Kugeza ubu, nyiri ubwite Akon wazanye icyo gitekerezo ndetse akaba yarategerejweho gutanga ingengo y'imari yo kuwubaka nta kintu arabivugaho kuri ibyo byatangajwe na Leta.
Ni umushinga watangajwe mu mwaka wa 2018 ugenerwa agaciro kangana na miliyari 5 z' Amadolari y'Amerika. Watangijwe ku mugaragaro mu mwaka wa 2020 mu gace ka Mbodiène mu ntera ingana na kilometero 100 mu majyepfo y'Umurwa Mukuru wa Senegal, Dakar, ariko nyuma ugenda biguruntege.
Ishusho y'umujyi, Akon yari yatanzeho igitekerezo cyo kuwubaka ngo ube uw'ikoranabuhanga ujye unakoresha ifaranga rye ry'ikoranabuhanga
What's Your Reaction?








