Umunyarwenya, Trevor Noah yavuze icyo yangira ubwamamare
Umunyarwenya wo muri Afurika y'Epfo, Trevor Noah wamamaye mu by'urwenya muri Leta Zunze Ubumwe z'Amerika yahishuye ko yanga ubwamamare kubera ko uburimo ataba we ahubwo aba uw'Isi.
Trevor Noah wubatse ibigwi mu rwenya no kwakira abantu akaba yaranabakiriye mu itangwa ry'ibihembo bya Grammy 2024, yagarutse ku kuba akazi akora gahura n'ubwamamare bikamugusha mu mutego wo guhinduka icyamamare.
Uyu musore w'imyaka 40 wigaruriye abatari bake bitewe n'inganzo ye ngari mu gususurutsa abantu biciye mu rwenya, yahamije ko adakunda ubwamamare.
Yagize ati:"Sinkunda ndetse sinshaka ubwamamare. Abantu ntabwo basobanukirwa ko ubwiza n'amahoro byawe biva mu kuba utazwi. Ibyo bigufasha kuryoherwa n'ubuzima ukarya ayo wakoreye nta kibazo ufite."
Trevor yavuze ko ubwamamare bwatumye inshuti ze zanga gusohokana na we. Ati:"Mfite inshuti zanga gusohokana nanjye kubera ko bashaka kuryoherwa n'ibihe ntawe ubahagaze hejuru."
"Barambwira bati: ntudukurikire kuko dushaka kugenda twambaye imyenda isanzwe. Bataza kubona turi kumwe nawe bakadufotora tukazakwirakwiza mu bitangazamakuru cyangwa se ku mbuga nkoranyambaga tukazagaragara dusa nabi iruhande rwawe."
Yakomeje avuga ko ibyo biri kumubaho yabibwiwe na mama we. Ati:"Ibyo ni bibi by'ubwamamare. Maze kuba icyamamare, mama yahise ambwira ngo si nkiri uwanjye, namaze kuba uw'Isi."
Si Trevor Noah wanga urunuka ubwamamare kuko n'umuraperi nyarwanda, Papa Cyangwe aherutse kumvikana avuga ko uwasubiza ibihe inyuma akamuha guhitamo ubwamamare atabuhitamo kubera ko ngo bwamwambuye we wa nyawe aba undi muntu.
What's Your Reaction?










