Tiwa Savage yavuze ko nyina yamukomeje ubwo yabonaga amashusho ye yiha akabyizi

Umuhanzikazi w'ikirangirire wo muri Nigeria, Tiwatope Savage, uzwi cyane nka Tiwa Savage, yatangaje ko amashusho yagiye hanze mu 2021 umugaragaza akora imibonano mpuzabitsina, ari kimwe mu bihe bibabaje cyane mu buzima bwe. Uyu munyabigwi mu njyana ya Afrobeats yavuze ko kandi amaze imyaka itatu yose ataryamana n’umuntu (kubaho yifashe).

Sep 24, 2025 - 13:16
Sep 24, 2025 - 14:44
 0
Tiwa Savage yavuze ko nyina yamukomeje ubwo yabonaga amashusho ye yiha akabyizi

Ibi yabitangarije mu kiganiro yagiranye na The Breakfast Club cyasohotse ku wa Kabiri, aho yavuze mu buryo bweruye ku buryo icyo kibazo cyagize ingaruka ku buzima bwe bwite, umuziki we, ndetse n’ubuzima bwe bwo mu mutwe.

Savage yavuze ko mu ntangiriro yagerageje kubyihanganira abinyujije mu kunyuza agahinda ke mu ndirimbo ze, ariko yemeza ko byamukomerekeje cyane kurusha uko yabitekerezaga.

Yahishuye ko n’ubwo umusore bakundanaga icyo gihe yavugaga ko ayo mashusho yasohotse ku bw’impanuka, nyuma yaje kumenya ko byari intego uyu umukunzi we yari yagiriye n'inshuti ze. 

Ati: "Yambwiye ko yashakaga kuyibika, akaza kuyohereza ku bw’impanuka… Nyuma naje kumenya ko byari intego yari yagiranye n’inshuti ze." 

Uyu muhanzi yongeyeho ko abantu benshi bibwiraga ko ari we wagize uruhare ngo aya mashusho ajye hanze, kugira ngo amenyekane cyane.

Ati: "Batekerezaga ko nabikoze nk’uburyo bwo kwamamaza. Benshi baravugaga bati ‘yari yarabuze uburyo bwo kuvugwa, ni yo mpamvu abikoze.’ Numvaga nababwira nti, iyo mba nshaka gukora ibyo, mba narashatse uburyo bwiza mbikoramo."

Tiwa Savage avuga ko kujya hanze kw'amashusho ye byamuteye ihungabana 

Yavuze ko no kugerageza gukurikirana iby'iki kibazo mu mategeko byabanje kumunanira kubera uburemere bw’ihungabana yari afite.

Savage yavuze ko uburyo abantu bamuvuzeho, cyane cyane bamushinja kutaba umubyeyi ukwiye, byamubabaje kurusha iriya mashusho ubwayo.

Yagize ati: "Babijyanye ku mwana wanjye bavuga ngo sinkwiriye kuba umubyeyi… ngo umwana wanjye azakura abona ibi byose, ashoberwa kubera mama we. Ibyo byarambabaje kurusha ariya mashusho ubwabyo." 

Yongeyeho ko ibi byagize ingaruka ku muziki we, ku buryo hari indirimbo zijya zimugora kuziririmba mu bitaramo nk'izo yakoze nyuma yo kuva muri biriya bihe. 

Nubwo ibyo byose byamubabaje, yashimiye umuryango we ku bwo kumuba hafi.

Ati: "Mama yarampamagaye arambwira ngo ‘ntukagire icyo wumva ku byo bavuga… nishimiye gusa ko ukomeje kwishimira ubuzima bwawe.’ Kubyumva kuri mama wanjye byandemye umutima." 

Ku buzima bwe bwite, Savage yemeye ko amaze imyaka myinshi nta mubano wihariye agirana n’umugabo, kandi ko nta bushake bwabyo afite, uretse ku bifite inyungu gusa. 

Ati: "Sinzi niba ari uko bitakinkurura. Maze imyaka nk'itatu nta mubano wihariye ndimo. Kugira ngo mbitekerezeho, ngomba kuba ndi kumwe n’umuntu dukundana cyane. Nta bikoresho byo kwifashisha mu ishimishamubiri mfite… wenda ibyo abantu bakwiriye kuzabimpamo impano za Noheri (atebya)." 

What's Your Reaction?

like

dislike

love

funny

angry

sad

wow

Anselme Tuyizere -Media Personality -Sports-Entertainment Tel: +250791737786, Email: anselmetuyizere07@gmail.com