Ntabwo bifitanye isano n'urukundo: Gabiro Guitar yahishuye impamvu atamamaje album ye yise "Girishyaka"
Umuhanzi Gabiro Guitar wasohoye umuzingo w'indirimbo "Girishyaka," ariko ntawushyiremo imbaraga zo kuwumenyekanisha bivugwa ko yabitewe n'agahinda gakabije yasaruye mu rukundo, yabyamaganiye kure.
Gabiro Guitar yashyize hanze album "Girishyaka" mu mwaka wa 2022 iza ikurikira indirimbo ye yakunzwe cyane "Igikwe."
Kudashyiramo imbaraga zo kuyimenyekanisha byakurikiwe n'ibyamuvuzweho ko byatewe no kubabarizwa mu rukundo, ibintu yamaganiye kure.
Mu kiganiro n'umunyamakuru wa Igisubizo.com, Gabiro Guitar yagize ati:"Mu mpeshyi ya 2022 nasohoye album"Girishyaka" iriho indirimbo 10 zirimo nka Koma, The Quiero, Babylon, Blessings, Kolé n'izindi. Ibyo byavuzwe ko ntashyizemo imbaraga mu kuyimenyekanisha ngo byatewe n'umukobwa wambabarije mu rukundo si byo. Yasohotse mu gihe nari ndi gukimbirana n'uwo twakoranaga mu nzu yamfashaga ya Evolve Music, biragongana cyane, bituma ntabona umwanya wo kuyamamaza."
"Ni album nziza iriho umuhanzi Fiokee n'abandi bahanzi nka France, Neza na Bushali."
Ibibazo yarafitanye na Evolve Music byakemukiye mu nkiko ku wa 30 Mata 2025, ubu avuga ko ameze neza ndetse mu minsi iri imbere azasohora izindi ndirimbo zizaza zikurikira izirimo Dans Le Bon.
What's Your Reaction?








