Davido yavuze uwamufashije guhatanira Grammys nyuma y'imyaka 14

Umuhanzi wo mu gihugu cya Nigeria, David Adedeje Adeleke uzwi nka Davido yavuze ko umuhanzi wamufashije kubasha guhatanira ibihembo bya Grammy [Grammy Awards] ari Chris Brown.

Nov 28, 2024 - 17:09
Nov 28, 2024 - 21:10
 0
Davido yavuze uwamufashije guhatanira Grammys nyuma y'imyaka 14

Davido yavuze ashize amanga ko yakoze umuziki imyaka 14 agashimirwa ko ari umuhanzi ukomeye, akababazwa nuko atashyirwaga mu bahataniye ibihembo bya Grammy. Yahuye na Chris Brown barakorana bituma akabya inzozi ze ndetse bibera n'umugusha Lojay.

Mu kiganiro Davido yagiranye na 'Hot Spot ATL' yavugiyemo ukuntu yamaze imyaka akora indirimbo nziza zirimo: If, Fall, Assurance na Yebo. Si ibyo gusa kuko yageze aho yitabazwa mu ndirimbo 'Hayya Hayya' yakoreshejwe mu mikino ya nyuma y'igikombe cy' Isi cya 2022 (FIFA World Cup Qatar 2022), ariko bikarangira adahataniye igihembo cya Grammy.

Yashimagije umuhanzi wo muri Amerika, Chris Brown ko ari we wamufashije gukora ibyo yirukaseho imyaka igera kuri 14. We na Lojay bakoranye indirimbo 'Sensational' ahita ashyirwa mu bahataniye Grammy.

Yagize ati:"Intashyo zanjye zigere kuri Chris Brown, naririmbye imyaka igera kuri 14 abantu bambwira ngo ndarenze, ariko muri iyo myaka sinigeze nkoza imitwe y'intoki k'uguhatanira igihembo cya Grammy. Njye na Lojay twakoranye indirimbo na Chris Brown, mpita nkabya inzozi. Lojay we aba agize amahirwe kuko we yakoze umwaka umwe gusa aba ahataniye icyo gihembo."

"Niba ari umuhanzi nzi werekana umuco w'urukundo ni Chris Brown. Ubu yabaye inshuti na Lojay ndetse yamujyanye mu bitaramo bye bizenguruka hirya no hino byamamaza album ye yise 11:11."

Davido abona Lojay yarivukaniye umugisha. Ati:"Ubu ndeba Lojay, nkavuga nti: wa muhungu we uri umunyamahirwe! Njye naririmbye imyaka imyinshi ntabasha guhatanira Grammy, ariko wowe ukoze umwe gusa uhita uyibona! Ibyo tugomba kubyakira kuko ni ubuzima."

Chris Brown amaze gukorana na Davido indirimbo zirimo: Blow My Mind,  Sensational na Hmmm. Muri izo ndirimbo, iyamufunguriye imiryango agahatanira Grammy ni Sensational.

Davido yahataniye bwa mbere ibihembo bya Grammy mu mwaka wa 2024, yarahataniye ahantu hatatu (3): Best Global Album 'Timeless,' Best African Performance 'Unavailable' ahatana kandi no muri Best Global Music Performance 'Feel.' Ibyo bihembo byatanzwe ku wa 04 Gashyantare 2024 birangira atashye amara masa. Ubu yarongeye ahatanira ibizatangwa mu mwaka utaha wa 2025.

Chris Brown yakejwe na Davido ko ari we wamufashije guhatanira Grammy

What's Your Reaction?

like

dislike

love

funny

angry

sad

wow