Rihanna, Cristiano, Taylor Swift n’abandi bakomeje kubura miliyoni z’ababakurikira kuri X(Twitter)

Mu gihe Twitter/X ikomeje gahunda yo gusiba konti za baringa, ibyamamare bitandukanye ku Isi byatakaje miliyoni z’ababakurikira mu masaha make, ibintu byatunguye abakunzi babo ndetse bikongera n'impaka nyinshi.

Dec 2, 2025 - 16:26
Dec 2, 2025 - 17:28
 0
Rihanna, Cristiano, Taylor Swift n’abandi bakomeje kubura miliyoni z’ababakurikira kuri X(Twitter)

Amakuru aturuka mu bayobozi ba X agaragaza ko ibi ari mu rwego rwo kongera umutekano no kurinda ihonyorwa ry’amakuru, kuko konti za baringa zimaze igihe zikoreshwa mu kubeshya abaturage, kuzamura imibare y’abakurikira abandi mu buryo butari ukuri ndetse no kubangamira serivisi z’uru rubuga.

Ibyamamare byagezweho n'ingaruka cyane 

Rihanna: Umuhanzikazi ukomeye ku rwego mpuzamahanga yatakaje abarenga miliyoni imwe y’abamukurikira mu gihe gito, bituma abafana be bibaza icyabaye ku mbuga nkoranyambaga ze.

Rihanna ni umwe mu byamamare byabuze ababikurikira benshi 

Cristiano Ronaldo: Rutahizamu wa mbere ku Isi ufite abakurikira benshi kurusha abandi, na we yabuze abasaga miliyoni ebyiri, nubwo we akiri imbere ku rutonde rw’abakurikirwa cyane mu bakinnyi.

Cristiano Ronaldo yatakaje abarenga miliyoni 

Taylor Swift: Umuhanzikazi ukunzwe cyane mu Isi y'umuziki wa none, na we yagizweho ingaruka zikomeye muri ubu bucukumbuzi bushya bwa X.

Ibindi byamamare byabuze iyi mibare harimo Selena Gomez, Justin Bieber, Drake, Kim Kardashian n’abandi bagira konti zikurikirwa cyane.

Umuherwe Elon Musk akaba na nyiri X yavuze ko uru rubuga rugomba kurangwa n'ukuri, nta buriganya, ndetse ashimangira ko ibi bikorwa bizakomeza kandi bikajya bikorwa mu byiciro byose.

What's Your Reaction?

like

dislike

love

funny

angry

sad

wow

Anselme Tuyizere -Media Personality -Sports-Entertainment Tel: +250791737786, Email: anselmetuyizere07@gmail.com