Meek Mill yavuze ko azagura TikTok amera nk'ukojeje agati mu ntozi

Umuraperi Meek Mill yazindutse avuga ko ashaka kugura urubuga rwa TikTok ariko abakoresha imbuga nkoranyambaga bamugabyeho igitero.

Jan 14, 2025 - 19:34
Jan 14, 2025 - 20:10
 0
Meek Mill yavuze ko azagura TikTok amera nk'ukojeje agati mu ntozi

Meek Mill ni umuraperi wubatse izina rikomeye muri Amerika utajya ukunda kugaragaza umubare w'amafaranga atunze, yatunguranye avuga ko yiteguye kwegukana urubuga rwa TikTok ruri kwamaganwa muri Amerika ariko abatari bake bamuvuzeho amagambo mabi.

Mu mpera z' umwaka ushize wa 2024, urubuga rwa TikTok rwo mu Bushinwa rwategetswe kugurishwa ku Munyamerika cyangwa se rugafunga imiryango muri Amerika rukajya rukorera mu bindi bihugu byo ku Isi atari muri Amerika. Rwahamije ko nihatagira ikirwitambika ruzafunga imiryango ku wa 19 Mutarama 2025.

Uyu muraperi wakunzwe mu ndirimbo: yamenyesheje abatuye Isi ko ashaka gucungura urubuga rwa TikTok ntirufungwe muri Amerika ahubwo nk'Umunyamerika arugure Abanyamerika bajye barukoresha.

Yaciye ku rubuga rwa X agira ati:"Mungurishe urubuga rwa TikTok."

Ibi byatumye hari abanyarukiye munsi batanga ibitekerezo bimusonga bimusubiza mu byamuvuzweho ko yasambanaga n'abagabo bagenzi be barimo P Diddy, nubwo nyuma yaje kubyamaganira kure avuga ko amafaranga afite atayakuye mu busambanyi.

Hari uwavuze ko yahita aruhindurira izina akarujyanisha n'ubusambanyi akarwita DikDok Undi ngo arashaka DikDok.  Undi yamwifatiye ku gahanga avuga ko atabasha kurugura.

Meek Mill akimara gutangaza ko yarugura,  rurangiranwa ku rubuga rwa YouTube, ukurikirwa n'abarenga miliyoni 340 kuri urwo rubuga, Mr Beast yahise avuga ko na we ashaka kurugura.

Elon Musk na we ashyirwa mu majwi ko ashaka kurugura miliyari 84 z'Amadolari y'Amerika ($84 billion).

Meek Mill yutswe inabi nyuma yo kuvuga ko azagura TikTok

What's Your Reaction?

like

dislike

love

funny

angry

sad

wow