Moses Turahirwa [Moshions] yagaragaje ko ADEPR yitambitse ibikorwa bye
Umuhangamideli, Moses Turahirwa bamwe bazi nka Moshions kubera inzu ye yubatse amateka mu murimo w’imideli, yaciye ku mbuga nkoranyambaga agaragaza ibaruwa yanditswe n’abo muri ADEPR yo guhagarika ibikorwa yari afite i Nyamasheke, ariko byarangiye batabihagaritse.
Moses Turahirwa yaciye ku mbuga nkoranyambaga yerekana ibaruwa yandikiwe aho yari yafashe sale yo gukoreramo ibikorwa bye, babasaba ko bahagarika ibikorwa bye byo kumurika imyambaro yise “ITURO” kubera ko binyuranije n'amabwiriza ya ADEPR. Uyu musore yongeyeho amafoto agaragaza ko byakozwe kandi bigenda neza.
Iyo baruwa ifite umwirondoro ugaragaza ko ari iyo muri ADEPR Ururembo rwa Gihundwe, Paruwasi ya Ntyazo. Ikaba yari yandikiwe Umupasiteri akaba umuyobozi wa Guest House Ltd irimo sale yari yakodeshejwe na Moise Turahirwa.
Impamvu batanze ni ukabasaba gukomanyiriza ibikorwa byari biri gukorerwa muri sale kubera ko binyuranyije n’amabwiriza y’Itorero rya Pentekote ry’U Rwanda, Itorero ADEPR.
Uyu muhangamideli Moses Turahirwa yakurikije iyo baruwa amagambo avuga ko batinze kubihagarika ibikorwa byakozwe kandi bigenda neza.
Muri iyi minsi Moses Turahirwa afite gahunda y’ibikorwa byo kumurika imyambaro yise “ITURO.” Yagaragaje ko azakorera ibikorwa byayo i Nyamasheke yavuye, azajya kandi mu Bushinwa no muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika.
Bashakaga guhagarika ibikorwa bya Turahirwa Moise ariko birangira bibaye
Moses yavuze ko ibikorwa bye by'i Nyamasheke byagenze neza
What's Your Reaction?










