Ann Kansiime agiye kwizihiza imyaka 40 mu buryo budasanzwe

Umunyarwenya w’inararibonye muri Uganda, Ann Kansiime, yatangaje ko agiye kwizihiza isabukuru y’imyaka 40 mu buryo budasanzwe, ategura igitaramo cya stand-up comedy yise “Is Kansiime 40? A Standup Comedy Special”.

Feb 24, 2026 - 07:49
Feb 24, 2026 - 08:27
 0
Ann Kansiime agiye kwizihiza imyaka 40 mu buryo budasanzwe

Uyu munyarwenya usanzwe wizihiza isabukuru ye buri tariki ya 13 Mata ari kumwe n’inshuti n’umuryango, yavuze ko kuri iyi nshuro yahisemo kuyizihiza mu buryo bwagutse, ahura n’abakunzi be ku rubyiniro rwa Uganda National Theatre, ahantu afata nk’inkomoko y’urugendo rwe mu buhanzi.

Kansiime yavuze ko guhitamo iyi nyubako byatewe n’uko ari ho yatangiriye urugendo rwe rwo kuririmba no kwidagadura mu itorero rya Kabale Primary School, ari naho yabonye icyizere cyo gukomeza inzira y’ubuhanzi.

Mu butumwa yanyujije ku mbuga nkoranyambaga, yagize ati: “Iki ni igitaramo cyanjye cya mbere cya stand-up comedy kizabera muri Uganda National Theater, aho byose byatangiriye nkiri mu itorero rya Kabale Primary School. Nzizihiza imyaka 40 ku wa 12 Mata, ku munsi ubanziriza isabukuru yanjye, mu buryo budasanzwe.”

INDI NKURU WASOMA :Umunyesipanye yegukanye agace ka Kabiri ka Tour du Rwanda

Yongeyeho ko amatike ari make cyane kandi ko abazitabira bazaba bari mu birori byihariye (VIP), aho itike imwe igura ibihumbi 150 by’amashilingi ya Uganda. Yashishikarije abakunzi be kubika kare no gushyira ku ngengabihe yabo uwo munsi, kuko ari ku Cyumweru.

What's Your Reaction?

like

dislike

love

funny

angry

sad

wow