Okkama yashimangiye ubucuti bwe na Kenny Sol n'amateka bafitanye

Ni kenshi usanga abantu bagaruka kuri Okkama ndetse na Kenny Sol bibanda cyane ku ndeshyo zabo ndetse ugasanga bamwe bavuga ko bashobora kuba bafitanye isano gusa Okkama we avuga ko Kenny Sol ari inshuti ye magara y'umuhanzi bafitanye n'amateka.

Feb 7, 2024 - 12:55
Feb 7, 2024 - 13:37
 0
Okkama yashimangiye ubucuti bwe na Kenny Sol n'amateka bafitanye

Ibi Okkama yabitangarije mu kiganiro kuri Radio Kiss FM ubwo yarabajijwe umuhanzi w'inshuti ye yemera baba banafitanye amateka.

Okkama atazuyaje yahise asubiza ko umuhanzi w'inshuti ye yemera ari Kenny Sol bafitanye n'amateka kuva  bakiri ku ishuri atazibagirwa.

Yagize ati "Umuhanzi w'inshuti yange ni Kenny Sol, ndibuka tukiri ku ishuri twigeze kujya kugura juice ahantu munsi y'ikibuga cya basket, ushinzwe imyitwarire y'abanyeshuri (Animateur) aradufata.Icyo gihe Kenny Sol yahise abijugunya atera akaririmbo ko guhimbaza Imana."

Aba bahanzi bombi ni kenshi usanga bagenda bagaragaza ubushuti bafitanye kuva kera ndetse ibi babanje kubigaragaza ubwo bakoranaga indirimbo bise Lotto mu mpera z'umwaka wa 2021.

What's Your Reaction?

like

dislike

love

funny

angry

sad

wow