Mu guhatanira ibihembo, Tyla akomeje kuyobora abahanzi bo muri Nigeria

Tyla wo mu gihugu cy' Afurika y'Epfo akomeje gushyirwa ku ibere mu bijyanye no guhatanira ibihembo kurusha Wizkid, Burna Boy na Davido.

Aug 7, 2024 - 08:33
Aug 7, 2024 - 15:40
 0
Mu guhatanira ibihembo, Tyla akomeje kuyobora abahanzi bo muri Nigeria

Ku mugoroba wo ku wa Kabiri, tariki ya 06 Kanama, hatangajwe abahataniye ibihembo bya VMAs (Video Music Awards 2024), umuhanzikazi wo muri Afurika y'Epfo, Tyla agaragara ko ahatanye mu byiciro 3, ni mu gihe Davido na Burna buri umwe ahatanye mu cyiciro 1, naho Wizkid nta na hamwe, bihita byerekana ko uyu mukobwa ari ku ibere.

Uvuze abahanzi bakomeye, bafite ibikorwa bifatika ndetse bagezweho muri Afurika ntiwaburamo Burna Boy, Davido na Wizkid. Burna Boy uherutse gufatanya n'urubuga rwa YouTube mu kwizihiza imyaka 5 ishize ashyize hanze album 'African Giant', afite album yashyize hanze umwaka ushize yitwa 'I Told Them' ni imwe muri album zakunzwe mu Bwongereza no muri Leta Zunze Ubumwe z'Amerika. Uyu musore kandi akunzwe mu ndirimbo ye nshya 'Higher.'

Nyuma yo kuzuza inyubako yakira ibikorwa by'imyidagaduro mu Bwongereza '02 Arena,' aherutse kandi guca agahigo ko kuzuza sitade yaho yitwa 'London Stadium.' Igitaramo cye muri iyo nyubako cyitabiriwe n'abafana barenga ibihumbi 80 (80,000). Mu bihembo bya VMAs ahataniye igihembo 1. 

Davido na we ni umwe mu bahanzi bakomeye muri Afurika. Album ye 'Timeless' yashyize hanze umwaka ushize, ikomeje kumwinjiriza ndetse anakorera amashusho zimwe mu ndirimbo ziyigize. Mu minsi yashize yakoze amashusho y'iyo yakoranye na Fave bise 'Kante.' Mu bihembo bya VMAs ahatanye mu cyiciro 1.

Wizkid umaze kuzuza imyaka 34, afite ibikorwa bitandukanye yakoze birimo umuzingo muto w'indirimbo yise 'S2' akaba aherutse gukorana indirimbo na Shenseea yitwa 'Work me Out.' Ni umwe mu bahanzi usigaye atazirikanwa mu gushyirwa mu bahatanye ibihembo, ubu ntagaragara mu bahataniye iby'uyu mwaka bya VMAs.

Tyla w'imyaka 22 aherutse gushyira hanze album yiyitiriye 'Tyla' iriho indirimbo yamubereye ibendera rye yitwa 'Water,' we ahatanye mu byiciro 3.

Si ubwa mbere Tyla akubise inshuro Burna Boy na Davido, kuko mu itangwa ry'ibihembo bya Grammys 2024, yabatwaye igihembo bari bahataniye kitwa 'African Music Performance Award.'

Uyu mukobwa Tyla akomeje guhirwa mu guhatanira ibihembo akarusha abahanzi bakomeye bo muri Nigeria kandi atabarusha ibikorwa; mu gihe abahanzi barimo Davido na Burna Boy, inyubako ya 02 Arena yo mu Bwongereza, ijyamo abantu ibihumbi 20 bayuzuza uko bashatse, Tyla ntaranayitinyuka. Ni ibintu byerekana ko acyubaka izina ataragira abafana benshi.

Biteganyijwe ko ibi ibihembo bya VMAs bizatangwa ku itariki ya 10 Nzeri 2024, bitangirwe i New York muri UBS Arena.

What's Your Reaction?

like

dislike

love

funny

angry

sad

wow