Zizou Al Pacino yahishuye ukuntu yatunguwe na P Fla
Umuhanga mu muziki, Zizou Al Pacino yavuze ko yatunguwe n’umuraperi P Fla ubwo baganiraga ku ikorwa ry’indirimbo ‘Kuba Umugabo.’
Zizou Al Pacino umaze kwandika amateka mu bijyanye no kwegeranya abahanzi barenze babiri bagahurira mu ndirimbo imwe, yavuze ko yatekereje gushyira mu ndirimbo umuraperi P Fla agakeka ko bigoye, ariko yatunguwe no kubona uburyo ibintu yabigize ibye.
Ibyo Zizou Al Pacino wakunzwe mu ndirimbo: Bagupfusha Ubusa, Niko Nabaye na Fata Fata, yabitangaje kuri uyu wa Mbere tariki ya 02 Ukuboza 2024, aho yagarutse ku bahanzi yahurije mu ndirimbo nshya ‘Kuba Umugabo’ ari bo:Calvin Mbanda, Bulldogg, P Fla, Jay C na Fireman.
Arimo arasobanura uburyo yagiye yegera buri umwe, yageze ku muraperi P Fla ashimangira ko yatunguwe na we bijyanye nuko ari umwe mu baraperi bakunzwe ariko batajya bakunda kugaragara.
Yagize ati:”P Fla yarantunguye pe! Naramuhamagaye ndamubwira nti: ndashaka ko ujya mu ndirimbo yanjye, ahita ambwira ngo urumva koko washaka ko njya mu ndirimbo yawe simbyumve, ati: ahubwo ryari!”
“Twahanye umunsi duhana n’isaha […] icyo gihe cyageze, P Fla yamaze kugera kuri studio pe!”
Zizou Al Pacino yakomeje yibaza niba azaboneka (P Fla) bagiye gukora amashusho, ariko na bwo byarangiye abyubahirije.
Ati:”P Fla naramuhamagaye mubwira ko turi gufata amashusho araza arahagera, amashusho yafashwe ahari, na we agiramo uruhare. Kugeza n’ubu rwose tuba tuvugana, tuganira ku bijyanye n’ishyirwa hanze ryayo. Ni we muntu urebye wantunguye cyane!”
Yahamije ko ‘Kuba Umugabo’ izajya hanze mu buryo bw’amashusho ku wa 03 Ukuboza 2024. Ni iyo ibanjirije izindi ndirimbo ziri kuri album ye nshya yise ‘Success from Suffering.’
P Fla ni umwe mu baraperi bakunzwe
Zizou Al Pacino yahishuye ko yatunguwe na P Fla
What's Your Reaction?










