S2Kizzy yishongoye ku batunganya indirimbo bo muri EAC

Utunganya indirimbo wo mu gihugu cya Tanzania uzwi nka S2Kizzy cyangwa se Zombie yavuze ko abona ntawutunganya indirimbo wo mu Karere k'Afurika y'i Burasirazuba umuhiga muri ako kazi.

Mar 19, 2025 - 13:45
Mar 19, 2025 - 15:47
 0
S2Kizzy yishongoye ku batunganya indirimbo bo muri EAC

S2KIZZY umaze kubaka izina mu gutunganya indirimbo mu gihugu cya Leta Zunze Ubumwe za Tanzania no hanze yaho, yavuze ko abona ntawumuhiga ibigwi amaze kugira mu gutunganya indirimbo.

Uyu S2KIZZY watunganyije indirimbo zirimo Enjoy ya Diamond Platnumz na Jux, Komasava ya Diamond, Khalil na Chley, yaje gusubirwamo ijyamo Jason Derulo n'iyitwa Tetema ya Rayvanny yakoranye na Diamond Platnumz, yavuze ko arenze abandi bose bari mu Karere k'Afurika y'i Burasirazuba.

Ati:"Sindabona undi utunganya indirimbo mwiza nkanjye. Ntawe ndabona wakoze indirimbo mpuzamahanga, zinjiye ku isoko mpuzamahanga nk'izo nakoze! Ntawe mu biragano byombi guhera umuziki watangira gukorerwa mu Karere k'Afurika y'i Burasirazuba. Ndavuga ko ntawe umpiga mu bakiriho n’abatabarutse."

"Ntawe wabona mu Rwanda, muri Kenya, muri Uganda no hano muri Tanzania, ninjye uyoboye."

Uyu musore yashimiye abahanzi bo muri Tanzania bakoranye indirimbo zikambuka imipaka zikagera kure nka Rayvanny na Diamond Platnumz.

Umuziki wateje imbere S2Kizzy ashinga aho akorera he hazwi nka Pluto Republic Studio.

What's Your Reaction?

like

dislike

love

funny

angry

sad

wow