Umurizabageni Nadia yifashishije igisigo mu gukebura abasore
Umusizikazi Umurerwa Uwimbabazi Nadia, uzwi mu mwuga w’ubusizi nka Umurizabageni Nadia, yashyize hanze igisigo gishya yise “Sinicuza”.
Muri iki gisigo, Nadia agaragaza ijwi ry’umukobwa watewe inda, agahindurwa indaya, agaterwa utwatsi n’uwayimuteye, ariko nyuma akabyara akumva ko aticuza kuba yarahisemo kubaha ubuzima nk’uko Imana ibyifuza.
Mu butumwa bwe bushya, anenga abasore batera abakobwa inda bakazihakana, akabagira inama yo kudahakana amaraso yabo. Avuga ko nubwo waba utagikundana na nyina w’umwana, umwana nta cyaha aba afite, kandi kwihakana bigira ingaruka ku mwana no kuri se ubwe. Asaba urubyiruko kugira inshingano no kubaha ubuzima.
Yagize ati: “Basaza banjye murumve, ntimukihakane amaraso yanyu igihe mwisanze mwabyaye, kuko bigira ingaruka mbi kuri mwe no ku bana ubwabo. Wenda nyina ntumukunze, ariko umwana we nta cyaha aba afite. Hari igihe uzamwifuza na we atagukeneye. Niba warihakanye umwana wigaye, niba wabiteganyaga ubihunge.”
Umurizabageni Nadia azwi cyane mu gusohora abageni no mu busizi bwubaka umuco nyarwanda. Mu bindi bihangano bye harimo “Wisanza Ibyo Usanze,” “Data Nzira Iki?”, “Unziza Iki Maa?”, “Macibiri,” “Kibondo” na “Icupa.”
What's Your Reaction?










