Chris Brown yafatiwe i Manchester
Icyamamare mu njyana ya R&B, Chris Brown yafatiwe mu mujyi wa Manchester ashinjwa gukubita no gukomeretsa utunganya indirimbo witwa Abe Diaw.
Christopher Maurice Brown uzwi mu muziki nka Chris Brown yatawe muri yombi na Polisi yo mu Bwongereza nyuma y'ibyaha ashinjwa byo gukubita icupa utunganya indirimbo Abe Diaw ubwo bari mu kabari k'i London kitwa "Tape NightClub" mu ijoro ryo ku wa 19 Gashyantare 2023.
Igitangazamakuru The Sun cyanditse ko Chris Brown w'imyaka 36 yageze mu Bwongereza i Manchester ajya gucumbika muri hoteli "The Lowry Hotel" Polisi yaho ihita imugwa gitumo imuta muri yombi.
Baramushinja gukubita no gukomeretsa utunganya indirimbo witwa Abe Diaw. Amushinja ko yamukubise icupa yikubita hasi aramushota ndetse amukubita n'ingumi mu ijoro ryo ku wa 19 Gashyantare 2023 Saa Munani z'ijoro.
Diaw yifuza ko Chris Brown yamuha impozamarira ingana na miliyoni 16 z' Amadolari y'Amerika yo gusana ibyangijwe.
Polisi y'aho i Manchester yahamirije The Sun ko Chris Brown bakimufite muri kasho.
Chris Brown ari muri kasho ya Polisi y'i Manchester
What's Your Reaction?










