Uko Diamond Platnumz yageze mu birori bya P Diddy uri gushinjwa ihohotera rishingiye ku gitsina
Umuhanzi wo muri Tanzania, Diamond Platnumz yahishuye ko ari umwe mu bahanzi bitabiriye ibirori bya P Diddy bivugwa ko byabaga byiganjemo ubusambanyi.
Diamond Platnumz yashyize avuga ko igihe yari yagiye muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, yitabiriye ibirobi bya P Diddy bitabaga byemerewe gucishwa mu itangazamakuru.
Muri iyi minsi umunyabigwi mu njyana ya hip-hop wo muri Amerika, P Diddy ari gukurikiranwaho ibyaha byiganjemo ibijyanye n’ihohotera rishingiye ku gitsina, hari ibyo bavuga ko yakoreye mu birori yateguraga byo kuryoshya, bikarangwa ahanini n’ubusambanyi (Freak Offs).
People Magazine yanditse ko ubwo busambanyi bwakorwaga n’ab’ibitsina byombi; abagabo bashoboraga gusambanya bagenzi babo, n’abagore bagasambanya bagenzi babo. Hari kandi abagabo basambanaga n’abagore.
Umwe mu bahanzi bakomeye bo mu karere k’Afurika y’Iburasirazuba, Diamond PLatnumz yahishuye ko ari umwe mu bahanzi bo muri Afurika bitabiriye ibyo birori.
Yagize ati:”Igihe twari twitabiriye itangwa ry’ibihembo bya BET muri Amerika, tumaze kuva muri icyo kirori, twagiye mu nzu ya P Diddy ari mu ijoro. Twarahageze turahaguma. Hari ibintu twahakoreye, bitubuza kutagira ibyo dusangiza abantu ku mbuga nkoranyambaga […] badutegetse kubihisha, tukabigira ibanga.”
“Twakoranye ibintu byinshi n’abantu bari barimo.”
Diamond Platnumz yakomeje avuga ko amaze kugaragaza ko yubashye P Diddy akitabira ibyo birori, yagiranye ubunshuti bwiza n’icyo cyamamare cyo muri Amerika.
Nyuma yo gushinjwa n’abakobwa barimo Cassie na Dawn Richard ihohotera rishingiye ku gitsina, ku wa 16 Nzeri 2024, P Diddy yatawe muri yombi, ubu akaba ari gukorwaho iperereza afunzwe.
What's Your Reaction?










