UR-HUYE: Ibintu bitanu byaranze igitaramo cya ‘Isango na Muzika Awards’

Ibitaramo bibanziriza itangwa ry’ibihembo bya ‘Isango na Muzika’ byongeye kugezwa i Huye, aho hataramye abahanzi barimo Kenny Edwin, Bushali na Bwiza.

Nov 17, 2024 - 17:23
Nov 17, 2024 - 18:37
 2
UR-HUYE: Ibintu bitanu byaranze igitaramo cya ‘Isango na Muzika Awards’

Icyo gitaramo cyibanziriza ibihembo bya ‘Isango na Muzika’ cyabereye muri Kaminuza y’U Rwanda ishami rya Huye ku mugoroba wo ku wa Gatandatu, tariki ya 16 Ugushyingo 2024, cyagaragayemo ibintu birimo imbeho nyinshi no kuva ku rubyiniro kw’abahanzi abafana batabishaka.

Nyuma yo gutaramira mu Karere ka Musanze muri Kaminuza y’U Rwanda ishami rya Busogo, ibitaramo biteguza itangwa ry’ibihembo bya ‘Isango na Muzika’ bitegurwa n’ikigo cy’itangazamakuru cya ‘Isango Star,’ byakomereje mu Karere ka Huye muri Kaminuza y’U Rwanda ishami rya Huye mu nyubako ya ‘Main Auditorium.’

Mbere yuko abahanzi; Kenny Edwin, Bwiza, na Bushali batarama, habanje gutarama abahanzi bakizamuka bo muri Kaminuza y’U Rwanda ishami rya Huye barimo uwitwa NJD Rumuri.

Hari ibintu bitanu byaranze icyo gitaramo:

1.   Ni igitaramo cyabanjirijwe n’imvura, ituma abafana bagira imbeho

Ibi bitaramo biri kuba mu kwezi k’Ugushyingo, bikaba ari mu gihe cy’imvura. Ku munsi w’igitaramo, ubwo hari ku wa Gatandatu, imvura yaraguye abakunzi b’umuziki n’abari biteguye kumva ibijyanye n’ibyo bihembo batinda kugera muri Main Auditorium.

Imvura igabanutse ku mugoroba mu masaha ya Saa Kumi n’imwe, baje ari benshi buzura iyo nyubako.

Nubwo barimo, ariko abahanzi babanje ntiberetswe urukundo ngo bazamurirwe amaboko, abari bitabiriye bakomeje kugirwaho ingaruka n’ubukonje ntibashyuha cyane.

2. Ni igitaramo cyitabiriwe n’abanyeshuri ba Kaminuza y’U Rwanda gusa

Ni ku nshuro ya kabiri ibi bitaramo bibanziriza itangwa ry’ibihembo bya ‘Isango na Muzika’ bibaye, bikaba bibera cyane muri kaminuza.

Icyo gitaramo cyabereye muri Kaminuza y’U Rwanda ishami rya Huye cyaje gikurikira icyabereye i Busogo.

Ni abanyeshuri gusa bahawe rugari binjirira ubuntu bakurikira icyo gitaramo.

Igishimangira ko bari abanyeshuri gusa, nta muntu wundi utari umunyeshuri cyangwa se ukora muri Kaminuza y’U Rwanda wari wemerewe kwinjira ku rw’injiriro rwa kaminuza (ku miryango yinjira muri kaminuza).

Kalex uri mu itsinda ritegura ibyo bitaramo n’ibihembo bya ‘Isango na Muzika’ yagarutse ku mpamvu bari kujya muri kaminuza.

Yagize ati:”Tuba turi kumenyesha ibi bihembo tunakangurira urubyiruko kwirinda virusi itera SIDA. Ubona ko tuba dufite n’ibindi tumenyesha na SIDA irimo, rubyiruko muyirinde.”

“Turacyatangira ariko uko tuzakomeza kubitegura tuzabyagurira no mu bindi bice byo ku bibuga; ahahurira abantu benshi batandukanye, barimo: abana, urubyiruko, n’abakuze.”

 3.Bwiza yahamije ko agiye gushyira hanze indirimbo nshya ‘Best Friend’ aranayiririmba

Bwiza ni we muhanzi wa kabiri wataramye, aho yaje akurikira Kenny Edwin. Uyu muhanzikazi yakoze uko ashoboye arwanya imbeho biciye mu ndirimbo ze zirimo; Do Me, Exchange na Ogera. Amaze kubona ko hari abari kumwereka urukundo yahishuye indirimbo agiye gusohora ‘Best Friend.’ Ku nshuro ya mbere yahise ayibaririmbira baranyurwa.

Hagati aho, mu kiganiro n’itangazamakuru, Bwiza yahamije ko hari indirimbo yakoranye na The Ben ari na yo mpamvu abakoresha imbuga nkoranyambaga bari kubona amashusho magufi kuri izo mbuga abagaragaza abo bombi baryohewe n’indirimbo.

4. Mc Tino yagarutse ku ndirimbo yafashije The Ben

Umushyushya rugamba wongeye kuzengurukana n’ibi bitaramo ni Mc Tino. Bwiza amaze kuva ku rubyiniro bategereje ko Bushali aza gutarama, Mc Tino yahise abwira DJ ashyiramo indirimbo ya  The Ben yitwa ‘Plenty.’

Uwo mushyushya rugamba wumvikanamo cyane iyo igitangira yaboneyeho umwanya wo kumenyesha abari bakitabiriye ko ari we ndetse igihe ijwi rye rigezemo yahise aririmba ahuza neza nuko yabikoze.

Mu kiganiro yagiranye na ‘Igisubizo.com’ yagarutse kuri iyo ndirimbo, agira ati:”The Ben yasoje gukora iriya ndirimbo, ubwo nyuma arayinyumvisha, mpita mugira inama yuko nashyiramo ijwi ryanjye bikaryoha kurushaho!”

“Yarabyemeye ndabikora isohoka imeze kuriya. Njye numva naratanze umusanzu wanjye imera neza.”

5. Bushali yavuye ku rubyiniro abakunzi b’umuziki batabishaka

Bushali ukunzwe mu ndirimbo ‘Sinzatinda,’ ni we muhanzi waririmbye bwa nyuma. Yakoze uko ashoboye ashimisha abakunzi b’umuziki cyane cyane urubyiruko rwihebeye injyana ya ‘Kinya Trap.’

Yasoje kuririmbira abakunzi b’umuziki we batifuza ko asoza, byagaragaraga ko abantu bakunze indirimbo ze zirimo:Mukwaha, Kugasima na Ipafu, ndetse ziri kubamaramo imbeho.

‘Akaryoshye ntigahora mu itama,’ igihe cyo kuva ku rubyiniro cyageze ahita avaho yihuta, agera mu modoka. Yahise yihutanwa i Kigali, dore ko naho yarahafite igitaramo.

Ibihembo bya ‘Isango na Muzika (IMA)’ bizatangwa ku nshuro ya gatanu ku wa 22 Ukuboza 2024, bitangirwe mu nyubako ya Kigali Convention Centre.

Bwiza yakoze uko ashoboye arwanya imbeho muri 'Main Auditorium'

Kenny Edwin uvuka i Butare, yataramiye mu mujyi avukamo mu gitaramo cyibanziriza itangwa ry'ibihembo bya 'Isango na Muzika'

Bushali yagaragarijwe urukundo n'abari bitabiriye icyo gitaramo

What's Your Reaction?

like

dislike

love

funny

angry

sad

wow