Chris Brown yavuze icyatumye akunda umukobwa we anikuramo ibyo guhohotera abagore

Umuhanzi wo muri Amerika, Chris Brown yavuze ko kubyara umukobwa byatumye yiga gukunda ab’igitsinagore.

Jan 31, 2025 - 18:36
Feb 3, 2025 - 19:04
 1
Chris Brown yavuze icyatumye akunda umukobwa we anikuramo ibyo guhohotera abagore

Umuhanzi mu njyana ya RnB muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, Christopher Brown wamenyekanye hirya no hino ku Isi nka Chris Brown yavuze ko akimenya ko imfura ye ari umukobwa, yize gukunda abagore n’abakobwa yikuramo ibyo kubahohotera.

Chris Brown, ufite umukobwa mukuru witwa Royalty Brown w’imyaka 10, yahishuye ko uburyo yakuze bwatumye yumva ko azajya afata nabi ab’igitsinagore.

Ati:”Ababyeyi banjye bahanye gatanya mfite imyaka 6, mama yaje gushaka undi mugabo. Uwo mugabo yari umunyamujinya akajya amuhohotera kenshi. Ibyo byatumye nkura mbona mama adakunzwe, bingiraho ingaruka.”

Kimwe mu bikorwa bigaragaza ko yari yarangiritse mu mutwe ni ugukubita uwari umukunzi we bari bahuriye no mu ruganda rw’umuziki, Rihanna, mu mwaka wa 2009.

Mu mwaka wa 2013 akimenya ko azabyara umukobwa yahise yigira inama yo guhindura imyumvire akishyiramo kwita ku bakobwa n’abagore.

Ati:”Nkimenya ko nzabyara umukobwa, nasunikiwe kwiga uburyo nakwita ku bagore nkabafata nk’abamikazi. Nafashe umwanzuro wo kujya kwivuza nsibwamo ibitekerezo bibi byo kubahohotera nsigara mbakunda cyane. “

“Nkibona umukobwa wanjye naramwishimiye cyane niyemeza kumuha urukundo rukwiye. Kugeza ubu mufata neza, mba nshaka kumuha urukundo ngo yumve uburyo urukundo rwa nyarwo rumera. Ari gukurira mu biganza byanjye.”

Chris Brown amaze iminsi yihariye imbuga nkoranyambaga ku bijyanye n’ibikorwa bye by’umuziki n’uburyo ari kurera umukobwa we, Royalty; yashyize hanze amashusho y’indirimbo ‘Residuals’ iri kuri album ye "11:11" yasohoye mu kwezi k’ Ugushyingo 2023. Yagaragaye kandi ahetse umukobwa we, Royalty, ubona yishimye kuba ahetswe na papa we. 

What's Your Reaction?

like

dislike

love

funny

angry

sad

wow