Ashobora kubura byose! Ingaruka zishobora kuba kuri Yago wakije umuriro ku bamwemereye ikibanza

Umuhanzi akaba n’umunyamakuru, Nyarwaya Innocent uzwi nka Yago yagaragaje ko ikibaza yemerewe na sosiyete yitwa Marchal Real Estate ubwo yamurikaga album ye yise ‘Suwejo’ ariko akaba yaragitegereje amaso agahera mu kirere ni mu gihe umuyobozi w’iyi kompanyi yamwibukije ko ikibanza gihari kandi azakibona ahubwo yakagombye no kubanza gushima inkunga bamuteye y’amafaranga.

Apr 19, 2024 - 09:50
Apr 19, 2024 - 15:20
 0
Ashobora kubura byose! Ingaruka zishobora kuba kuri Yago wakije umuriro ku bamwemereye ikibanza

Ku wa 23 Ukuboza 2023 ubwo Yago Pon Dat yamurikaga album ye, mu mwanya gutanga ibihembo no gushimira abafatanyabikorwa  nibwo Sosiyete yitwa Marchal Real Estate icuruza, ikubaka, ikanagurisha ibibanza, yemereye mu ruhame ko bamuhaye ikibanza mu mujyi wa Kigali ndetse ko akomeje kwitwara neza bamufasha n’ibindi birenze ibyo.

Mu butumwa Yago yanyujije ku rukuta rwe rwa X yagaragaje ko ikibanza yemerewe mu ruhame yagitegereje akakibura ndetse muri ubu butumwa yagaragaje ko anenga iyi Sosiyete ku mikorere yabo, aho biyemeza ibintu ariko ntibabikore, akabigaragaza nk’aho  ari ubutubuzi bakoze.

Umuyobozi w’iyi sosiyete bwana Ujekuvuka Emmanuel, mu kugaya uyu muhanzi cyane yavuze ko yakagombye no kubanza gushimira ko bateye inkunga igitaramo cye mu buryo bw’amafaranga nyuma yo kubanenga, yongeraho ko mu kiganiro bagiranye na Yago nyuma y’igitaramo bamubwiye ko ikibanza gihari ariko bazakimuhera rimwe n’inzu bari kubakira umuturage utishoboye mu karere ka Bugesera, mu murenge wa Nyamata kugira ngo babijyanishe, rero ko atumva impamvu yaba yarabihindutse nyamara batarigeze bamuhakanira ko kitazaboneka.

Akomeza avuga ko ibyo Yago yakoze bishobora gusuzumwa basanga biri kwangiza izina rya Sosiyete cyane, bakaba babihagarika byose n’ikibanza yemerewe akakibura ahubwo bakagana inzira z’amategeko kubwo guharabika Sosiyete yabo.

Sosiyete irashinja Yago kubakorera amakosa mu gitaramo

Ubuyobozi bw’iyi sosiyete buvuga ko ubwo bari mu gitaramo, bakorewe amakosa yo kuvuga izina ritari ryo bakamamariza indi kompanyi nyamara bo bari bateye inkunga iki gitaramo no mu rwego rwo kwamamaza ariko birangira bazanyemo indi kompanyi, ikintu cyababaje cyane ariko ntibabiremereza cyane gusa babimenyesha ikipe ya Yago nk’uko uyu muyobozi yabitangaje.

Mu gihe cyo gutanga ibihembo hahamagawe kompanyi yitwa KTN Company mu mwanya wo guhamagara iyi Marchal Real Estate, biba ngombwa ko bajya kuzana uwari kugitanga kuko we yumvaga ari indi Kompani bahamagaye atungurwa no kumva ari we bahamagaye. Bivuze ko umushyushyarugamba yavuze ko KTN ariyo itanze ikibanza.

Bavuga ko kandi muri ikigitaramo habayemo amakosa yo gusubiza inyuma abakozi b’iyi sosiyete bakabaka amatike nk’abandi bose nyamara bari bakagombye kubategurira umwanya no kumenyesha abashinzwe umutekano abo ari bo. Ibyi byatumye Sosiye ibanza kubishyurira amatike ngo babashe kwinjira.

Umuyobozi w’iyi sosiyete yongeye kwibutsa Yago ko iki kibanza gihari ndetse ko azagihabwa ku munsi bamubwiye ubwo bazaba bamurika inzu bari kubakira umuturage utishoboye mu karere ka Bugesera.

 

What's Your Reaction?

like

dislike

love

funny

angry

sad

wow