Professor Jay yagarutse ku mpamvu umuryango we wagurishije imitungo ye atabizi

Umunyabigwi mu njyana ya hip-hop wo mu gihugu cya Tanzania, Professor Jay yavuze ko ibihe bikomeye by'uburwayi yaciyemo, byatumye umuryango we ugurisha imitungo ye.

Nov 19, 2024 - 19:07
Nov 20, 2024 - 10:41
 0
Professor Jay yagarutse ku mpamvu umuryango we wagurishije imitungo ye atabizi

Professor Jay wakunzwe mu ndirimbo : Kipi Sijasikia, Nikusaidiaje na Starehe, ziri mu njyana ya hip-hop nyuma akaza kujya mu Nteko Ishinga Amategeko ya Tanzania, akaba Umudepite, yavuze ko ubu yasubiye hasi, akaba ari gutangirira hasi, kubera ko uburwayi bwatumye umuryango we ugurisha ibyo yaratunze.

Joseph Haule uzwi mu muziki nka 'Professor Jay' yahishuye ibyamubayeho arwaye birimo no kubura imitungo ye.

Yagize ati:"Ubu ndi gutangirira hasi, ndi gutangira bundi bushya. Kuva narwara, abavandimwe banjye bafashe umwanzuro wo kugurisha imitungo yanjye kugira ngo barokore ubuzima bwanjye. Ntabwo mbyicuza kubera ko yari imitungo yanjye, icy'ingenzi nuko uyu munsi ndiho."

"Ndimo gutangira na none kubera ko nizera ko buri gihe umuntu ahora akora ashaka ubukire."

Professor Jay wigeze gutorerwa guhagararira mu Nteko Ishinga Amategeko agace ka Mikumi, yavuze ko imitungo ye yagurishijwe mu ibanga, ntabyo bamubwiye, ngo ariko ibyo ntacyo bitwaye.

Ati:"Ntabwo nari mbizi ko bari kugurisha imitungo yanjye. Ni abavandimwe banjye bafashe icyemezo nk'umuryango kubera ko nari ndembye.

Uyu munyabigwi yarembejwe n'indwara ku wa 24 Mutarama 2022. Umugore we yahise amwihutana ku bitaro bya gisirikare bizwi nka 'Lugalo Military Hospital,' ariko yakomeje kuremba bahita bamujyana ku bitaro bya 'Muhimbili National Hospital, amaze kugezwayo, yahise ashyirwa mu cyumba cy'indembe.

Professor Jay yahamaze iminsi 462 azahajwe n'indwara zirimo: izifata impyiko, umuvuduko w'amaraso n'izindi.

Avuga ko ari umunyamahirwe kuba akiriho kuko yabaye mu ndembe igihe kinini ahumekera mu byuma, ngo yari yarabwiwe ko ikizere cye cyo kubaho kigeze kuri 40 ku ijana (40%).

Ati:"Icyo gihe natakaje ikizere cyo kongera kubaho. Natekerezaga ko ngiye gupfa, numvaga byarangiye ahubwo nari ntegereje igihe."

Iryo zahazwa n’indwara ryatumye inkuru z’ibihuha zikwirakwizwa ku mbuga nkoranyambaga ko yitabye Imana, ariko nyuma yarabinyomoje.

Mu gihe agitegereje gukira neza, Professor Jay yimirije imbere kuzongera kwiyamamariza kuba Umudepite uhagarariye agace ka Mikumi mu matora azaba mu mwaka utaha wa 2025. Icyo gihe azaba agize imyaka 50.

Professor Jay avuga ko ari umunyamahirwe kuba akiriho

What's Your Reaction?

like

dislike

love

funny

angry

sad

wow