Ese koko Faudi yagize uruhare mu itegurwa ry’igitaramo The Ben yakoreye i Burundi?
Umunyamakuru, Faudi wavuzweho kugira uruhare rutaziguye mu itegurwa ry’igitaramo The Ben yakoreye mu Burundi mu mwaka wa 2023 yahishuye ukuri kuri byo.
Umunyamakuru ukunzwe n’abatari bake mu biganiro by’imikino, Uwihanganye Barahira Faudi yavuze ko nta ruhare yagize mu itegurwa ry’igitaramo Mugisha Benjamin (The Ben) yakoreye mu gihugu cy’U Burundi mu Ukwakira 2023 ahubwo we yubahirije ibyo undi mukunzi we asabwa gukora.
Mu kiganiro uyu mugabo yagiranye na TV10 yavuze ku mubano we na The Ben. Ati:”Kuba njye na The Ben tuziranye mbanumva bihagije rwose! Nta wundi mubano udasanzwe mfitanye na The Ben kuba mucaho akansuhuza nanjye nkamusuhuza… ni ibyo!”
Faudi yahakanye ibyo gutegura igitaramo cya The Ben yakoreye i Burundi.
Ati;”Njye nta ruhare nagize mu itegurwa ry’igitaramo The Ben yakoreye i Burundi. Ni kwa kundi umuntu aguha urubuga ukikina ariko ukuri guhari nuko njye ntigeze ngira uruhare rwo gushaka aho cyabera cyangwa se ngo ntangemo ubushobozi, oya ntabwo!”
“Njye icyo nakoze ni ukukitabira gusa. Nari ndi mu bandi bakitabiriye, ni ibyo! Abavuga ko hari ikindi natanzemo ni ibinyoma rwose.”
Icyo gitaramo cya The Ben ni cyo giheruka yakoreye mu gihugu cy’U Burundi, ubu ari mu byo ari gukorera hirya no hino, yahereye muri Canada azajya mu Burayi no muri Uganda.
Faudi yahakanye ibyo gutegurira igitaramo The Ben
What's Your Reaction?










