Victor Rukotana yatanze ukuri ku bimuvugwaho ko yabeshye Abanyarwanda

Umuhanzi nyarwanda Victor Rukotana yavuze ko ibyamubayeho byo gushwana n’umujyanama we, No Brainer bitari agatwiko.

Feb 17, 2025 - 19:42
Feb 17, 2025 - 19:52
 0
Victor Rukotana yatanze ukuri ku bimuvugwaho ko yabeshye Abanyarwanda

Victor Rukotana wamaze gusohora album “Imararungu” yashimangiye ko ibyo asohotsemo byo gucyocyorana n’umujyanama we mu by’umuziki, No Brainer, byari byabaye bitewe n’ibyo yari yagendeyeho by’imyitwarire ye idahwitse. Ubu biyunze amahoro arahinda!

Mu cyumweru gishize byaravuzwe cyane ubwo Victor Rukotana yanyarukiraga ku mbuga nkoranyambaga akavuga ko agendeye ku byo yabwiwe n’imyitwarire y’umujyanama we, No Brainer, ahisemo gutandukana na we, agiye gukora umuziki ku giti ke, ahamagarira abantu gutegereza album ‘Imararungu.’

Ku wa Gatandatu, tariki ya 15 Gashyantare 2025 yasangije abantu ku mbuga nkoranyambaga amagambo avuga ko biyunze.

Yagize ati:”Ubumwe buruta byose kandi bukaba inkingi ya mwamba mu byo twatojwe hano iwacu i Rwanda. Isomo: Uzagendere kure umuntu uteranya abantu!”

Ibyo byatumye abantu barema ibiganiro bavuga ko babikoze mu rwego rwo kurangaza abantu nibasohora album izaze itegerejwe.

Ni ibintu Victor Rukotana yamaganira kure avuga ko ibyari byabaye byari ibyanyabyo.

Yagize ati:”Abanyarwanda sinzi impamvu ibyo bintu babihuza… kubera iki najya gukora ibyo bintu? Mbanizeye umuziki wanjye, mbanizeye ibyo ngiye kubaha, ntabwo nakora ibyo bintu. Bagomba kubyikuramo kuko umuntu uzi ko umuntu ashobora kurwara bakavuga ngo ari kubeshya!”

“Ntabwo ari ugutwika, kuko ibyatumye biba byose mwarabibonye. Ubundi gutwika biba igihe umuhanzi agiye gusohora indirimbo atiyizeye, bigakorwa ku ndirimbo zimara igihe gito zikunzwe, icyumweru, ukwezi! Kuri njye ntabwo ari ko bimeze!”

Nyuma y’ibyo byavuzwe, uyu muhanzi yamaze gushyira hanze album yise ”Imararungu.” Ni album yasohokeye ku mbuga zumvirwaho umuziki nka Audiomack.

Victor Rukotana yiyunze n'umujyanama we, No Brainer

Rukotana yamaze gushyira hanze album 'Imararungu'

What's Your Reaction?

like

dislike

love

funny

angry

sad

wow