Mama Sava yakabije inzozi ze
Munyana Analisia wamamaye muri sinema nyarwanda nka Mama Sava yakabije inzozi ze yahoranye kuva kera zo kuba umwe mu bakinnyi b'itorero indamutsa.
Ni mu butumwa yanyujije ku mbuga nkoranyambaga ze agaragaza uburyo yishimiye kwakirwa mu Itorero indamutsa nk'umwe mu bakinnyi barigize ndetse akaba avuga ko zari inzozi yahoranye kuva kera.
Mama Sava yinjiye muri iri torero asangamo mugenzi we Dogiteri Nsabi nawe ukina ama filimi uherutse kwakirwa nk'umukinnyi uhoraho nyuma y'umwaka yaramazemo akora igeragezwa.
Mama Sava mu rugendo rw'imyaka igera kuri itanu amaze mu mwuga wo gikina sinema, amaze kunyura muri filimi zitandukanye zituma abantu bakunda uburyo akinamo gusa intandaro ya byose ni filimi yitwa Papa Sava ari n'aho yakuye izina Mama Sava rikomeje kumwubakira amateka.
What's Your Reaction?








