Umuhanzikazi Tems yahishuye ikintu giteye ubwoba yigeze gukora mu buzima bwe

Temilade Openiyi wamamaye mu muziki wa Nigeria yahishuriye abantu ko ikintu yakoze mu buzima bwe kikamutera ubwoba bukabije ari ugusimbuka mu ndege ibizwi nka "Skydiving"

Feb 2, 2024 - 12:56
Feb 2, 2024 - 20:50
 0
Umuhanzikazi Tems yahishuye ikintu giteye ubwoba yigeze gukora mu buzima bwe

Tems umaze kugera mu kigero cy'imyaka 29, avuga ko iki gikorwa cyo gusimbuka mu ndege yagikoze ubwo yari yajyanye na babyara be ndetse na nyirarume gutembera gusa bageze mu ndege agira ubwoba abanza kwanga gusimbuka gusa biza kurangira babasohoyemo ku mbaraga.

Uyu mukobwa avuga ko iki ari igikorwa cyamuteye ubwoba budasanzwe muri we akibaza impamvu yatumye yemera kubikora.

Skydiving ni umukino cyangwa se siporo abantu bakora bagasimbuka mu ndege iri muri metero runaka, banjya kugera hasi bagafungura ikizwi nk'umutaka kugira ngo bataba bahura n'ibibazo birimo n'urupfu cyangwa kuba wavunika ingingo z'umubiri.

Uyu muhanzikazi Tems ukomoka mu gihugu cya Nigeria mu mugi wa Lagos yavutse mu 1995, amaze kwamamara mu njyana ya R&B, Pop ndetse na Afrobeats.

Tems Kandi akaba yaraciye agahigo ko kwibikaho igihembo cya Grammy awards mu mwaka wa 2023.

Yamenyekanye mu ndirimbo nka Me&U, The crazy thing, the higher n'izindi.

What's Your Reaction?

like

dislike

love

funny

angry

sad

wow