The Ben na Bruce Melodie bari gukina neza umukino wo gutegura igitaramo

Bruce Melodie yanenze The Ben nyuma yo kumva ubutumwa yamugeneye mu ndirimbo "Indabo Zanjye", agaragaza ko abaraperi bari aba cyera.

Dec 20, 2025 - 17:33
Dec 20, 2025 - 21:31
 0
The Ben na Bruce Melodie bari gukina neza umukino wo gutegura igitaramo

Aba bahanzi bombi bari gucyocyorana umunsi ku munsi binyuze mu guterana amagambo haba mu ndirimbo n'ibyo bandika ku mbuga nkoranyambaga. Ibi byose biri kuba mu gihe bitegura guhurira mu gitaramo 'The NU Year Groove'.

Iki gitaramo cy'amateka kizabera muri BK Arena tariki 01 Mutarama 2026, bari kugitegura neza bacyocyorana mu rwego rwo guha umufana impamvu yo kugura itike ngo azaze yirebere ihangana ryeruye. 

Kuri ubu, Bruce Melodie abinyujije kuri konti ye ya Instagram mu nyandiko irimo guseka cyane, yanditse ati "Abaraperi bari abakera", aho yasaga naho anenga imiririmbire ya The Ben mu ndirimbo "Indabo Zanjye" yasaga n'isubiza "Munyakazi" ya Bruce.

The Ben mu ndirimbo nshya yashyize hanze yivuga imyato ndetse asa naho asubiza Bruce Melodie wari wamushotoye muri "Munyakazi", yumvikana aririmba mu buryo busa no kurapa. 

What's Your Reaction?

like

dislike

love

funny

angry

sad

wow

Anselme Tuyizere -Media Personality -Sports-Entertainment Tel: +250791737786, Email: anselmetuyizere07@gmail.com