Kanye West (Ye) yajyanywe mu nkiko
Umuraperi Kanye West wiyise ‘Ye’ yamaze kugezwa mu rukiko n’uwahoze ari umukozi we ku kigo cye cy’ishuri amushinja ivangura no kubwira amagambo mabi bamwe mu bakozi be n’abanyeshuri ndetse no kubatera ubwoba.
Travor Phillips wahoze ari umukozi wa Kanye West mu ruganda rwe rwakoraga imyambaro n’inkweto bya Yeezy ariko akaza kumuha inshingano ku ishuri rye riherereye mu mujyi wa’I Los Angeles ryitwa Donda Academy ni we watanze ikirego mu rukiko ashinja Kanye West ivangura rishingiye ku ruhu yakoreraga bamwe mu barimu b’abirabura bakoraga kuri icyo kigo, gukoresha imvugo ziteye isoni ndetse no gutera ubwoba abanyeshuri.
Impapuro zigaragaza iby’iki kirego zatangajwe n’urukiko kuri uyu wa kabiri, zivuga ko mu gihe cy’amasomo Kanye West yajyaga aza agasakuza cyane ndetse akabangamira abarimu b’abirabura agashaka kubatura umujinya nyamara ibyo atarashoboraga kubikorera abakozi b’abazungu ndetse ko yigeze kujya atera ubwoba abanyeshuri babiri ababwira ko ashaka kuzabogosha umusatsi wose akawumaraho yarangiza akazanabafungira muri gereza.
Si ubwa mbere uyu muraperi arezwe azira imyitarire ye idahwitse n’ivangura rishingiye ku moko, kuko yagiye ashyirwa mu majwi kenshi n’abarimu bakora muri iki kigo bavuga ko haberamo ikandamizwa, ndetse aherutse no gufatirwa ibihano birimo no gushwana na Kompanyi ya Adidas bakoranaga azira amagambo yatangaje ku bayahudi yuje ingengabitekerezo.
Uyu mukozi yatangiye gukorana na Kanye West kuva ahagana mu kwezi k’Ugushyingo 2022 ubwo yakoraga mu ruganda rwa Yeezy rwatunganyaga imyenda n’inkweto batandukana mu kwezi kwa Kanama 2023 ubwo yari asigaye akora kuri iryo shuri rye rya Donda Academy yitiriye Mama we bapfuye ko we batavugaga rumwe ku byo yakoreraga abakozi.
What's Your Reaction?








