Abatumye hakorwa igitaramo ‘Icyumba cy’Amategeko’
Nyuma y’imyaka igera kuri 20 Abanyarwanda bereka urukundo ijyana ya Hip-hop, Riderman na Bulldogg bateguye igitaramo karahabutaka cyahuriyemo ibiragano byombi by’iyo njyana. Cyashyigikiwe n’abingeri zose.
Tariki ya 24 Kanama 2024 izahora igaruka mu mitwe ya benshi kuko ni cyo gihe muri Camp Kigali hakorewe igitaramo karundura cyo kumurika album igizwe n’indirimbo 6 yahuriyemo Bulldogg na Riderman yitwa ‘Icyumba cy’Amategeko.’ Ni igitaramo cyateguwe ku gitekerezo cyitamaze n’amezi 6, ahubwo bikaba byaragizwemo uruhare n’ababigize ibyabo.
Riderman yigeze kuvuga ko album ‘Icyumba cy’Amategeko’ igizwe n’indirimbo: Hip-Hop, Nkubona Fo, Bakunda Abapfu, Mu Banigga, Amategeko 10 na Miseke Igoramye, batangiye kuyikora mu kwezi kwa Werurwe 2024 bayirangiza muri Gicurasi 2024 bahita bayishyira hanze ku wa 31 Gicurasi 2024. Abantu batandukanye bakimara kuyumva bahise babasaba kuyitegurira igitaramo, nyuma babyigaho bagishyira ku wa 24 Kanama 2024. Ibyo bijeje byarakozwe igitaramo gitegurwa neza kandi bagikora neza.
Igitaramo gishingiye kuri album ’Icyumba cy’Amategeko’
Abantu ba mbere bo gucyezwa ni Riderman na Bulldogg kuko ni bo babaye isoko yacyo. Nkuko twabigarutseho haruguru, abo bagabo bombi ni bo bahuriye kuri iyo album, batuma n’abantu babasaba gutegura igitaramo. Ku bufatanye na MA Africa babishyizemo imbaraga cyirakorwa.
Ambasaderi w’U Rwanda muri Singapore, Jean de Dieu Uwihanganye
Jean de Dieu Uwihanganye [Jado Uwihanganye] yamenywe cyane mu biganiro by’imyidagaduro kuri Radio Salus birimo Salus Relax. Nyuma y’indi mirimo, yabaye uhagararaiye U Rwanda mu gihugu cya Singapore.
Uyu Ambasaderi Uwihanganye wakomeje kugaragaza ko akunda umuziki nyarwanda, yumvise Riderman na Bulldogg bashyize hanze album aza mu ba mbere babasabye ko bakora igitaramo cyo kuyimurika.
Bamaze kwemera ko bazagikora byaramunejeje, aje no mu Rwanda mu irahira rya Perezida Paul Kagame ryabaye ku wa 11 Kanama 2024, yafashe umwanya ajya gusura Bulldogg na Riderman aho bari bari kwitoreza bari kumwe n’itsinda rya Shauku Band. Abagaragariza ko abashyigikiye na bo baramushimira cyane urukundo yeretse ndetse akomeje kwereka umuziki nyarwanda.
Minisitiri w’Urubyiruko n’Iterambere ry’Ubuhanzi, Dr. Utumatwishima Jean Nepo Abdallah
Album ‘Icyumba cy’Amategeko’ icyijya hanze Minisitiri w’Urubyiruko n’Iterambere ry’Ubuhanzi, Dr. Utumatwishima yaciye ku rubuga rwa X avuga ko indirimbo zigize iyo album yazumvise akanyurwa n’iyitwa ‘Nkubona Fo.’
Uyu mugabo yavuze ko Riderman na Bulldogg bamukumbuje Hip Hop ya kera ndetse yemeza ko akunda indirimbo bakoze yitwa ’Nkubona Fo’.
Ati: “Kimwe n’abandi tungana mwadukumbuje Hip Hop ya kera, mwarakoze. Indirimbo nsubiramo kenshi ni Nkubona Fo, nanjye iyo mbonye umuntu uri gukinira ku isahani y’undi muntu mubona fo.”
Uretse gushima album y’aba baraperi, Minisitiri Dr. Utumatwishima yabijeje ko nubwo izuba ryavuye cyane bazaganira bakareba ko yabaha inkunga.
Abanyamakuru batandukanye yaba abakora ibiganiro by’imyidagaduro ndetse n’abakora mu bindi bisata bagaragaje ko banyuzwe n’iyo album ‘Icyumba cy’amategeko.’ Kubera uburyohe bayumvisemo ni na ko bayiteye ingabo mu bitugu bayimenyesha Abanyarwanda n’Abanyamahanga.
Hari abafana batari bake bihebeye Hip-Hop yaba ababa mu Rwanda ndetse n’ababa imahanga, baciye ku mbuga nkoranyambaga bagaragaza ko bashyigikiye umushinga wa Bulldogg na Riderman.
Hari amakuru Igisubizo.com yamenye ko hari ababa imahanga bitanze bakajya bafata itike yaguraga 15,000 RWF bakayigura ibihumbi 100,000 RWF. Ayo matike babaga bayaguriye abavandimwe bari mu gihugu ariko bakongeraho n’ayerekana ko bakunda injyana ya Hip-hop. Igitaramo cyagiye kuba amatike yose yamaze kugurishwa.
Abantu barimo umukinnyi wa filime, Mitsutsu baserutse mu buryo buhesha ikuzo album 'Icyumba cy'Amategeko'
What's Your Reaction?










