Ibyo ashinjwa birimo n'urukundo: Miss Panama, Mora yirukanwe mu baza gusoza irushanwa rya Miss Universe
Nyampinga wa Panama, Italia Johan Penaloza Mora (Italy Mora) yagarutse ku byemezo byamufatiwe byo kuva mu irushanwa rya Miss Universe 2024, ahishura ko icyo cyemezo cyamubabaje, aboneraho n’umwanya wo gusaba abantu kutamwinjirira mu buzima bwite.
Ikamba rya Miss Universe rigiye gutangwa ku nshuro ya 73, riraza gutangirwa mu nyubako ya "Arena Ciudad de Mexico" iherereye mu mujyi wa Mexique. Uko rigana ku musozo niko rikora inkuru, nk'ubu uwari uhagarariye igihugu cya Panama, Italy Mora, yamaze kwirukanwa muri ryo, ashinjwa gusohoka aho bacumbikiwe akajya mu kindi cyumba cya hoteli agiye kureba umukunzi we, Juan Abadia, nta ruhushya yabiherewe n'abashinzwe gutegura iryo rushanwa.
Kuri iyo ngingo yo kwirukanwa, igitangazamakuru Hindustan Times cyanditse ko ibindi bikekwa byatumye yirukanwa ari ukubera kutumvikana n'Umuyobozi w'irushanwa, Caesar Anel Rodriguez.
Nyuma yuko yirukanwe, uyu mukobwa yaciye ku rubuga rwa Instagram agira ati:"Ngarutse kubijyanye no kuva mu irushanwa rya Miss Universe 2024, ku wa 01 Ugushyingo 2024, nabwiwe ko ngomba gutaha nkava mu irushanwa ry'ubwiza; mu gihe nari ndimo kwitegura kujya mu mu kirori cy'umusangiro wa nimugoroba, nabwiwe n'abo mu buyobozi bw'irushanwa ko bamfatiye umwanzuro wo kuva mu irushanwa."
Yakomeje agira ati:"Ariko ibyambayeho byari gukemurwa mu buryo bw'ibiganiro cyangwa bakampa ibwiriza. Ibi byaranyangije mu mitekerereze, byarushijeho kumbabaza, ntekereje ibyakozwe kugira ngo ndyitabire, n'abari inyuma yanjye kugira ngo mpagararire igihugu cyanjye neza."
Miss Mora yakomeje yihanganisha abaturage b'iwabo muri Panama. Ati:"Ku baturage banjye bo muri Panama, ndashaka kubabwira ko nari ntewe ishema no gusagararira igihugu cyanjye, ariko mbabajwe nuko ntabashije gukomeza guhatanira ikamba."
"Mbijeje kuzatanga ukuri ku bihuha bikomeje gukwirakwizwa. Mu gihe ndi guca muri ibi bihe bikomeje, mbasabye icyubahiro no kutinjira mu buzima bwanjye bwite."
Icyo wamenya kuri Italy Mora
Amazina ye ni Italia Johan Penaloza Mora, ni umukobwa w'Umunya-Panama, yavutse mu mwaka wa 2005. Icyo gihugu avukamo cya Panama ni igihugu cyo muri Amerika, giherereye hagati y’Amerika y’amajyaruguru n’iya majyepfo.
Ni umu murikamideri akaba ashishikazwa no kwitabira amarushanwa y'ubwiza.
Uyu mukobwa w'imyaka 19, yari yemerewe guhagararira igihugu ke cya Panama mu irushanwa ry'ubwiza rya Miss Universe mu gihugu cya Mexique, ariko birangira yirukanwemo. Iryo rushanwa riraza gusozwa ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatandatu, tariki ya 16 Ugushyingo 2024.
Miss Mora yirukanwe mu irushanwa rya Miss Universe
What's Your Reaction?










