Zabyaye amahari hagati ya Bebe Cool ushinja Mutesi Jolly ubutubuzi
Impaka zikomeje gufata intera ku mbuga nkoranyambaga nyuma y’uko umuhanzi w’icyamamare muri Uganda, Bebe Cool, ashinje Miss Rwanda 2016, Jolly Mutesi, kumwambura amafaranga yitwaje izina ry’u Rwanda n’ikipe ya Arsenal. Jolly we yahakanye ibyo aregwa, avuga ko bishoboka ko uyu muhanzi yaba yaratekewe umutwe n’abantu bamwiyitiriye.
Umuhanzi Moses Ssali uzwi nka Bebe Cool mu muziki wa Uganda, yateje impaka ku mbuga nkoranyambaga nyuma yo gutangaza ko Miss Rwanda 2016, Jolly Mutesi, yamutekeye umutwe akamwambura amafaranga mu buryo bw’uburiganya.
Abinyujije ku rubuga rwa X, Bebe Cool yavuze ko Jolly Mutesi uba mu Bwongereza yamushutse mu mwaka ushize yitwaje izina ry’u Rwanda ndetse n’ikipe ya Arsenal.
Yagize ati: “Uyu mugore witwa Mutesi Jolly yantekeye umutwe umwaka ushize yitwaje izina ry’u Rwanda na Arsenal, none ubu ari mu kindi gikorwa gikomeye.”
Uyu muhanzi yavuze kandi ko afite amakuru menshi ndetse n’ibimenyetso bishobora kugaragaza uko ibyo bikorwa byagenze. Yavuze ko yanashutswe mu gihe yashakaga amahirwe ajyanye n’iterambere ry’umupira w’amaguru ku mwana we.
INDI NKURU WASOMA :Ideni rya miliyoni zirenga 51$, gufatirwa umutungo no gufungwa: Ibyihishe inyuma y'ibibazo bya hoteli Century Park
Nyuma y’aya magambo, Miss Jolly Mutesi yahise amusubiza, amubwira ko mbere yo gushinja umuntu mu ruhame aba akwiye kubanza kugenzura neza amakuru.
Mu butumwa yashyize kuri X, Jolly yagize ati: “Mbabajwe no kumva ko watuburiwe n’umuntu wanyiyitiriye. Ariko ubutaha ujye ubanza gukoresha ubushishozi no kugenzura amakuru mbere yo gushinja abandi mu ruhame.”
Kugeza ubu, Bebe Cool ntarashyira ahagaragara ibimenyetso bifatika bishimangira ibyo arega Jolly Mutesi, gusa yavuze ko mu minsi iri imbere azatangaza amakuru yose ajyanye n’iki kibazo cyakuruye impaka hagati y’aba bombi.
What's Your Reaction?










