Ideni rya miliyoni zirenga 51$, gufatirwa umutungo no gufungwa: Ibyihishe inyuma y'ibibazo bya hoteli Century Park

Century Park Hotel & Residences, imwe muri hoteli zizwi cyane muri Nyarutarama i Kigali, iri mu bihe bikomeye nyuma yo gufungwa by'agateganyo n'Ikigo cy'Igihugu gishinzwe Iterambere (RDB) kubera ibibazo byagaragaye mu mikorere yayo. Ibyo utabwiwe ku ifungwa ry’iyi hoteli byasobanuwe n’intebe y’ubwanditsi bwa Igisubizo .com.

Jun 16, 2026 - 09:47
Jun 16, 2026 - 10:39
 0
Ideni rya miliyoni zirenga 51$, gufatirwa umutungo no gufungwa: Ibyihishe inyuma y'ibibazo bya hoteli Century Park

Ku wa 4 Kamena 2026, RDB yatangaje ko ifunze by'agateganyo iyi hoteli, igaragaza ibibazo birimo kutubahiriza amabwiriza y'isuku, uburyo bwo kubika ibiribwa ndetse n'ibindi bibazo by'imikorere.

Nubwo benshi babifashe nk'igihano gisanzwe gihabwa ibigo bitubahiriza amabwiriza, amateka ya Century Park agaragaza ko ibibazo byayo byatangiye kera kandi bifitanye isano n'ibibazo by'amikoro by'umushoramari w'Umushinwa witwa Billy Cheung.

Cheung, ufite ishoramari ritandukanye mu Rwanda no muri Uganda, akurikiranyweho ibyaha birimo uburiganya no kunyereza amafaranga. Ubushinjacyaha buvuga ko afitiye imyenda abamwishyuza irenga miliyoni 51,6 z'Amadolari ya Amerika nkuko byatangajwe na TNT.

INDI NKURU WASOMA :Vestine and Dorcas Part Ways with MIE

Kubera kutishyura inguzanyo zari zifitanye isano na Century Park, Banki ya BPR yaje gufatira uyu mutungo hakurikijwe amasezerano y'ingwate yari yaratanzwe.

Nyuma yaho, sosiyete PwC Rwanda yashyizweho kugira ngo icunge uyu mutungo mu gihe hakomeje gushakishwa uburyo bwo kwishyura imyenda no kuwusubiza ku murongo.

Nubwo Century Park yari iri mu maboko y'ucunga umutungo washyizweho n'urukiko, yakomeje gukora ibikorwa byayo bisanzwe birimo kwakira abashyitsi, inama, ubukwe n'ibindi birori bitandukanye.

Amakuru yamenyekanye nyuma y'ifungwa ryayo avuga ko mu igenzura ryakozwe hagaragaye ibibazo birimo uburyo butanoze bwo kubika ibiribwa muri firigo, camera z'umutekano zidakoreshwa ndetse n'ibindi byuho mu mikorere.

Ifungwa rya Century Park ntabwo ryagize ingaruka kuri ba nyirayo gusa, ahubwo ryanakoze ku buzima bw'abantu benshi bayikeshagaho.

Igisubizo .com twemeza ko abarenga 80 barimo abakozi, abacunga umutekano, abatetsi ndetse n'abatanga ibiribwa n'ibindi bikoresho ari bo bagizweho ingaruka n'iki cyemezo.

 

What's Your Reaction?

like

dislike

love

funny

angry

sad

wow