Hazakusanywa asaga miliyari 4,640 Frw nk’imisoro mu mwaka wa 2026/27

Ikigo cy'Igihugu cy'Imisoro n'Amahoro (RRA) cyatangaje ko mu mwaka w'ingengo y'imari wa 2026/27 gifite intego yo gukusanya miliyari 4,640.4 Frw z'imisoro ku rwego rw’igihugu, ndetse na miliyari 165.9 Frw mu misoro y'uturere, mu rwego rwo gukomeza gushyigikira ishyirwa mu bikorwa ry'ingengo y'imari y'igihugu.

Jul 9, 2026 - 08:01
Jul 9, 2026 - 08:24
 0
Hazakusanywa asaga miliyari 4,640 Frw nk’imisoro mu mwaka wa 2026/27

Umuyobozi Mukuru wa RRA, Ronald Niwenshuti, yavuze ko ayo mafaranga azafasha gutera inkunga hafi 61.6% by'ingengo y'imari y'igihugu ingana na miliyari 7,796.3 Frw, ashimangira ko kubahiriza amategeko y'imisoro ari ingenzi mu iterambere ry'ubukungu n'imibereho myiza y'Abanyarwanda.

Yavuze ko RRA izashyira imbaraga mu kongera iyubahirizwa ry'inshingano z'abasora zirimo kwiyandikisha ku gihe, gutanga imenyekanisha ry'imisoro neza no kuyishyura ku gihe.

Mu nzego zizitabwaho by'umwihariko harimo inganda, ubwikorezi n'ububiko, ikoranabuhanga n'itumanaho, serivisi z'umwuga, uburezi, ubucuruzi bw'imitungo itimukanwa n'ubwubatsi.

Ku ruhande rwa gasutamo, hazibandwa ku bacuruza ibicuruzwa bifite ibyago byinshi byo kunyerezwa imisoro cyangwa gutangwaho amakuru atuzuye.

RRA yatangaje ko izakoresha ikoranabuhanga rigezweho n'isesengura ry'amakuru (data analytics) mu gutahura abakwepa imisoro, ikanongera ikoreshwa ry'imashini zitanga inyemezabuguzi za EBM ndetse no gukomeza ubukangurambaga bwa Tengamara na TVA na Tenga Promo, bushishikariza abaguzi gusaba inyemezabuguzi igihe baguze ibicuruzwa cyangwa serivisi.

Hazanakazwa ubukangurambaga bwo kwigisha abasora binyuze mu bitangazamakuru, amahugurwa n'ubujyanama, hagamijwe kongera umuco wo kwishyura imisoro no gusobanukirwa n'inshingano zijyanye na yo.

INDI NKURU WASOMA :Kubuzwa kwiyubakira inzu ni uguteza imbere imyubakire cyangwa ni umutwaro ku baturage ?

Komiseri ushinzwe Imisoro y'Imbere mu Gihugu muri RRA, Hajara Batamuliza, yavuze ko urubuga rwa SORA rwahujwe n'izindi sisitemu zirimo iz'ubutaka, impushya z'ubwubatsi, Irembo n'iz'inguzanyo zitangirwa ku mutungo, bikazafasha kumenya umutungo ugomba gusorerwa no gutahura abafite umutungo utatangwaho imisoro uko bikwiye.

RRA yanagaragaje ko ingamba zakoreshejwe mu mwaka wa 2025/26 zatanze umusaruro ushimishije, zirimo kwandikisha abasora bashya barenga ibihumbi 126, gukusanya miliyari 277.1 Frw z'imisoro yari iberewemo no gukoresha uburyo bw'ikoranabuhanga bwafashije gukumira uburiganya bwari gutuma Leta ihomba miliyari 28 Frw.

What's Your Reaction?

like

dislike

love

funny

angry

sad

wow