Impamvu umuti BNR yavugitiye izamuka ry'ibiciro ku masoko ari ingenzi

Banki Nkuru y’u Rwanda (BNR) yatangaje ko icyemezo cyo kongera inyungu fatizo (Central Bank Rate) ikava kuri 7.25% kikagera kuri 8.25%, kigamije kugabanya umuvuduko w’izamuka ry’ibiciro no kugarura ituze ry’ubukungu mu gihugu.

May 22, 2026 - 10:07
May 22, 2026 - 10:13
 0
Impamvu umuti BNR yavugitiye izamuka ry'ibiciro ku masoko ari ingenzi

Iki cyemezo cyafashwe na Komite ishinzwe Politiki y’Ifaranga ku wa Kane, nyuma y’isuzuma ryagaragaje ko izamuka ry’ibiciro rikomeje kuzamuka ku buryo burenze intego BNR iba yihaye.

Imibare igaragaza ko muri Mata 2026, izamuka ry'ibiciro ku masoko [inflation] ryazamutse kugera kuri 13%, rivuye kuri 9.2% yariho muri Werurwe. Ni imibare iri hejuru cyane y’igipimo BNR iba igamije kugumisha hagati ya 2% na 8%.

Guverineri wa Banki Nkuru y’u Rwanda, Soraya Hakuziyaremye, yavuze ko iki cyemezo gifashwe mu rwego rwo kurinda ubukungu no kugumana ubushobozi bwo guhaha ku baturage.

Yagize ati: “Kongera inyungu fatizo ni intambwe yatekerejweho neza kugira ngo inflation igaruke mu rugero twifuza. Ibi bizafasha kurinda ihungabana ry’ibiciro no gushyigikira iterambere rirambye ry’ubukungu.”

INDI NKURU WASOMA :Bizatwara hafi umwaka kugira ngo Ebola iri muri DRC ibonerwe urukingo

BNR iteganya ko impuzandengo y’izamuka ry’ibiciro muri 2026 ishobora kugera kuri 13.9%, hejuru ya 9.4% yari yarateganyijwe muri Gashyantare.

Iyo inyungu fatizo zizamuwe, amabanki y’ubucuruzi na yo azamura inyungu ku nguzanyo, bityo gufata amadeni bikagorana, abantu bagahitamo kugabanya amafaranga bakoresha cyangwa bagashora mu bikorwa bidakenewe cyane.

What's Your Reaction?

like

dislike

love

funny

angry

sad

wow