Guverineri wa BNR, Hakuziyaremye yagize icyo avuga ku ihananuka rya RWF

Guverineri wa Banki Nkuru y'Igihugu, Soraya Munyana Hakuziyaremye yavuze ko hari ikiri gukorwa kugira ngo harindwe ifaranga rw' U Rwanda rireke guta agaciro.

May 16, 2025 - 18:09
May 16, 2025 - 18:30
 0
Guverineri wa BNR, Hakuziyaremye yagize icyo avuga ku ihananuka rya RWF

Guverineri wa Banki Nkuru y'U Rwanda (BNR), Soraya Hakuziyaremye yahamije ko bari kugerageza kurinda ifaranga rw' U Rwanda rihungabanywa n'isoko.

Ubwo hasobanurwaga politike y'ifaranga n'ishusho rusanye y'urwego rw'imari mu Rwanda mu gihembwe cya mbere cya 2025, Guverineri wa Banki Nkuru y'U Rwanda, Soraya Hakuziyaremye yabwiye RTV ko ibiciro bikomeje kuzamuka ku Isi ari na ko bigira ingaruka ku guta agaciro k'ifaranga.

Ati:"Ku Isi hose, twiteze ko muri uyu mwaka wa 2025, umuvuduko w'ibiciro ku bicuruzwa uzaba uri ku kigero cya 4.5%, biri hasi y'ikigero cya 5% twari dufite umwaka ushize. Ariko ntabwo biri kugabanuka ku kigero twari twiteze."

"Mu Rwanda ho umuvuduko w'ibiciro uzaba uri ku kigero cya 6.5% ariko tubona bitazarenga 8%. Turareba mu mwaka utaha wa 2026, tukabona bizazamuka ku kigero cya 3.9%."

Avuga ko ihindagurika ry'ibiciro ku isoko biterwa ahanini n'intambara y'ubucuruzi iri hagati ya Leta Zunze Ubumwe z'Amerika n'U Bushinwa.

Guverineri Hakuziyaremye yongeyeho ko ifaranga ry’U Rwanda ryataye agaciro ku kigero cya 2.6% ariko bakomeje guhangana n'uko ifaranga rw' U Rwanda ryata agaciro.

Ati:”Mu mezi ane ya mbere y’umwaka wa 2025, ugereranyije n’Idolari ifaranga ry’U Rwanda ryataye agaciro ku kigero cya 2.6%

"Ni ugukomeza kureba ko nta cyatuma ifaranga ryacu rita agaciro bidatewe n’uko isoko rihagaze."

Iyo ifaranga ritaye agaciro bigira ingaruka ku baturage aho igiciro cyo kubaho kizamuka; amafunguro, imyambaro n'aho kuba hakabahenda.

What's Your Reaction?

like

dislike

love

funny

angry

sad

wow