Kubuzwa kwiyubakira inzu ni uguteza imbere imyubakire cyangwa ni umutwaro ku baturage ?
Mu gihe Leta y'u Rwanda ikomeje gushyiraho amabwiriza agamije guteza imbere imyubakire inoze kandi irambye, hari bamwe mu baturage bibaza niba gukumira kubaka inzu mu buryo bwa gakondo no gushishikariza abantu gukoresha amasosiyete yabigize umwuga ari igisubizo kirambye, cyangwa niba bishobora kongera umutwaro ku bafite ubushobozi buke noneho mu gihe ubukungu bw’igihugu kugeza mu mifuka y’abaturage butifashe neza; Impuguke zifite icyo zibitangazaho :
Iki kibazo cyongeye kugarukwaho nyuma y'uko inzego zibishinzwe zisobanuye ko kubaka bikorwa n'abafite ubumenyi n'uburambe bifasha kugabanya inyubako zisenyuka, kurengera ubuzima bw'abazituramo no kubahiriza ibipimo by'imiturire bigezweho.
Mu buryo bwakije umuriro mu biganiro bya benshi mu baturage bwaje nyuma yuko iki gitekerezo giherutse kuvugwa n'Umuyobozi Mukuru w'Ikigo cy'Igihugu gishinzwe Kurengera Ibidukikije (REMA), Juliet Kabera, wavuze ko imiturire iteguwe n'ababigize umwuga yorohereza kubahiriza ibisabwa mu bwubatsi, birimo imiyoboro y'amazi, uburyo bwo kuyabungabunga, gutunganya amazi yanduye, kugabanya ihumana ry'ikirere no gukoresha ibikoresho byujuje ubuziranenge.
Icyakora, iki gitekerezo cyakuruye impaka ku mbuga nkoranyambaga, aho bamwe bagaragaje impungenge ko amazu yubakwa n'ibigo ashobora guhenda abaturage bafite ubushobozi buke.
Perezida w'Inama Nyobozi y'Ikigo cy'Abategura Imijyi mu Rwanda (RUPI), Vivien Munyaburanga, ubwo yaganiraga na The New Times yavuze ko ubunararibonye bw'ibindi bihugu bugaragaza ko gahunda nk'iyi itanga umusaruro gusa iyo iherekejwe n'uburyo bworohereza abaturage kubona inguzanyo z'imiturire, gutunganya ubutaka no kongera umubare w'abanyamwuga.
Yatanze urugero rwa Singapore, aho hafi 80% by'abaturage batuye mu mazu yubatswe na Leta, mu gihe abarenga 90% bafite amazu yabo, bitewe n'uburyo bwiza bwo gutera inkunga gahunda y'imiturire.
Munyaburanga yatanze inama ko mu Rwanda hakwiye kubanza gutangirira muri zimwe mu gahunda z'imiturire zateganyijwe, aho kubuza abaturage bose icyarimwe kubaka ku giti cyabo. Yanagaragaje ko abafite ubutaka bakwiye kugira uruhare muri iyo mishinga aho kwimurwa batunguwe.
Ibi kandi asa nk’ubihurizaho n’inzobere mu bwubatsi, Papias Kazawadi Dedeki, nawe wavuze ko ubushobozi buke bw'amafaranga budakwiye kuba impamvu yo kwemera inyubako zitujuje ubuziranenge. Yongeyeho ko kubaka bikorwa n'abanyamwuga byafasha kongera uburyozwe no kubahiriza amategeko agenga ubwubatsi.
Ku rundi ruhande, impuguke mu by'amashanyarazi Innocent Hakizimana yavuze ko icy'ingenzi atari uko inzu yubakwa n'ikigo, ahubwo ari uko yubakwa n'abahanga bazi amategeko n'amabwiriza y'ubwubatsi.
INDI NKURU WASOMA :Impamvu u Rwanda rwemeye ibihano birupyinagaza aho gukuraho ingamba zarwo z’ubwirinzi
Umusesenguzi mu miyoborere n'iterambere, Joseph Nkurunziza Ryarasa, we yavuze ko nubwo iki gitekerezo ari cyiza, ikibazo gikomeye gisigaye ari uburyo abaturage basanzwe bubaka buhoro buhoro bakurikije ubushobozi bwabo bazafashwa kubona amazu adahenze.
Ikigo cy'Igihugu gishinzwe Imiturire (RHA) na cyo cyatangaje ko gishyigikiye kwimukira kuri ubu buryo buhoro buhoro, kivuga ko buzafasha kuzamura ireme ry'inyubako no kugabanya imiturire itateguwe, ariko bukajyana no korohereza abaturage kubona serivisi z'ubwubatsi ziboneye ndetse n'uburyo bwo kwishyura buboroheye.
What's Your Reaction?










