Hafi 50% bya gatanya zatanzwe muri 2025 bari bataramarana imyaka 10 - Raporo
Mu Rwanda, ingo nshya ziri gusenyuka ku muvuduko uhangayikishije, aho imibare igaragaza ko abarenga 41% by’abatandukanye mu 2025 bari bataramarana imyaka 10 babana, bikaba bishyira mu matsa ejo hazaza ku muryango nyarwanda.
Raporo y’Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare [NISR], igaragaza ko mu 2025 hatanzwe gatanya 4,479, muri zo 2,629 zikaba zaratanzwe n’inkiko. Muri izi, 41.2% zirareba abashakanye batamaze imyaka 10 babana, bigaragaza ko ingo nshya ari zo zugarijwe cyane n’iki kibazo.
Umujyi wa Kigali ni wo waje ku isonga mu kugira gatanya nyinshi zigera ku 1,185, ukurikirwa n’Intara y’Amajyepfo ifite 1,006. Abamaze hagati y’imyaka itanu n’icyenda bashakanye ni bo bafite umubare munini wa gatanya, bangana na 693.
Raporo inagaragaza ko gatanya zikunze kugaragara mu bashakanye aho umugore aba arusha umugabo imyaka mike, cyane cyane hagati ya 0 na 4, aho hagaragaye ibibazo 1,881. Ku bijyanye n’imyaka, abagore benshi batandukanye bari hagati ya 35 na 39, mu gihe ku bagabo ari hagati ya 40 na 44.
INDI NKURU WASOMA :Papa Leo XIV yanenze abakomeje gusahura Afurika
IGISUBIZO.COM yemera ko impamvu zitera gatanya zirimo ibibazo by’ubukungu, kubura ubwumvikane no kudategura neza urushako.
Abasesenguzi bavuga ko hakenewe inyigisho n’ubujyanama ku bashaka kurushinga, kuko urushako rusaba kwihangana no kumenyana bihagije mbere yo gufata icyemezo cyo kubana.
What's Your Reaction?










