Huye: Imyumvire, kimwe mu bidindiza umubare w’abagore bari mu rwego rw’abikorera

Mu Karere ka Huye mu Ntara y’Amajyepfo, ibarura rusange riheruka ry’abaturage rigaragaza ko abagore ari benshi kurusha abagabo, kuko bangana na 52.8% mu gihe abagabo ari 47.2%. Nubwo bimeze bityo, abagore bagaragara nk’abari inyuma mu kubona akazi cyane cyane mu rwego rw’abikorera.

Feb 22, 2026 - 10:16
Feb 22, 2026 - 10:28
 0
Huye: Imyumvire, kimwe mu bidindiza umubare w’abagore bari mu rwego rw’abikorera

Imwe mu mpamvu y’iri sumbana yatanzwe n’umwe mu bagore ucuruza imbuto mu isoko rya kijyambere rya Huye harimo n’ikibazo cy’igishoro gito n’ubwoba bwo guhomba bukiri muri benshi bagore bo muri aka karere .

Yagize ati: “Abagore benshi bareba amafaranga make bafite bagahita batekereza ku gihombo, bikabaca intege zo gutangira ubucuruzi. Ariko abagabo bo bakunze kugerageza bakizera ko bashobora kongera kubyutsa ibikorwa byabo.”

Ku ruhande rw’abagabo, Hagenimana Gad ucuruza imyenda mu mujyi wa Huye, abona ko inshingano abagabo baba bafite zituma bashaka ibisubizo by’uburyo bwinshi bwo kubona amafaranga. Yashishikarije abagore n’urubyiruko muri rusange kudatinya gutangira ibikorwa byabo.

Mu kiganiro yagiranye na Igisubizo, Gervais Butare Bagabe ushinzwe guteza imbere urwego rw’abikorera mu Karere ka Huye, yavuze ko iyi mibare ifite aho ihuriye n’umuco n’amateka. 

Ati: “Mu muco wo hambere, abagabo ni bo bafatwaga nk’abagomba gushaka amafaranga agatunga urugo, bigatuma abagore batitabira cyane ibikorwa bibyara inyungu nk’abagabo.”

Bagabe yanagaragaje ko kandi imiterere y’ubucuruzi ibigiramo uruhare, aho usanga abagabo biganje mu mirimo nko kubaka, mu gihe abagore bagaragara cyane muri resitora no gucuruza ibiribwa. Yongeyeho ko n’ubucuruzi bwambukiranya imipaka buganjemo abagabo, ariko ashimangira ko iterambere ry’ubukungu riri gufasha abagore kwigirira icyizere no gutangira kwikorera.

INDI NKURU WASOMA : Abiga muri Kaminuza y'u Rwanda barataka ko mudasobwa bahawe zapfuye hadateye kabiri!

Gusa yagaragaje ko uko ibihe bigenda bihinduka, abagore bakagenda bagira amahirwe menshi yo kwiga no gushyigikirwa na politiki zitandukanye zishyirwaho na Leta, bigenda bibafasha kwinjira mu bucuruzi kurushaho.

Ku rwego rw’igihugu, imibare y’Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare (NISR) igaragaza ko muri Kanama 2025 ubushomeri bwari kuri 13.4%, bikaba byaragabanutseho 1.9% ugereranyije na 2024. Ibi bigaragaza intambwe igenda iterwa, nubwo hakiri intambwe nini yo guterwa byumwihariko mu kongerera abagore ubushobozi, kuborohereza kubona inguzanyo no kubaha amahirwe angana n’ay’abagabo mu rwego rw’abikorera.

What's Your Reaction?

like

dislike

love

funny

angry

sad

wow