Abiga muri Kaminuza y'u Rwanda barataka ko mudasobwa bahawe zapfuye hadateye kabiri

Abanyeshuri biga muri Kaminuza y’u Rwanda baravuga ko mudasobwa bahawe binyuze muri gahunda y’inguzanyo y'amasomo yishingiwe na Leta binyuze muri Banki nyarwanda itsura amajyambere (BRD) zitari ku rwego rwabafasha mu masomo yabo nk’uko byari byitezwe.

Feb 20, 2026 - 15:46
Feb 20, 2026 - 19:34
 0
Abiga muri Kaminuza y'u Rwanda barataka ko mudasobwa bahawe zapfuye hadateye kabiri

Iyi gahunda, yasubukuwe mu mpera za 2023 hatangwa mudasobwa zo mu bwoko bwa Lenovo zigera ku 14,000, yongera gukomeza no muri 2025 hatangwa izindi zirenga 6,000.

Intego yayo ni ugufasha abanyeshuri gukoresha ikoranabuhanga mu myigire no mu bushakashatsi. Gusa bamwe mu banyeshuri bavuga ko hari izifite ibibazo bikomeye by’imikorere.

Bamwe mu banyeshuri bo mu ishami rya Huye biga mu mashami asaba gukoresha porogaramu z’umwuga nka Adobe Photoshop, Illustrator na InDesign batangaza ko izo mudasobwa zihagarara burundu iyo bashyizemo izo porogaramu. Hari n’abavuga ko hari izo zitabasha no gukoresha porogaramu zisanzwe zisabwa mu masomo ya buri munsi.

Umwe mu banyeshuri utifuje gushyirirwa hanze imyirondoro ye waganiriye na Igisubizo yagize ati: “Twahawe izi mudasobwa ku nguzanyo twizeye ko zizadufasha gukora imikoro n’ubushakashatsi. Ariko iyo ugerageje gushyiramo porogaramu zisabwa, ihita ifunga. Ntitubasha kugera ku byo twasezeranyijwe.”

Aba banyeshuri basanga ikibazo cyo gutanga mudasobwa zitari ku rwego gikwiye kigomba gushakirwa umuti urambye, kuko kitabangamira imyigire gusa, ahubwo kibuza n’urubyiruko kubona ubumenyi bufatika mu ikoranabuhanga no mu bijyanye no gushyira mu bikorwa ibyo biga.

Rukundo Emile, umutekinisiye mu by’ikoranabuhanga muri Kaminuza y’u Rwanda ishami rya Huye, yemereye Igisubizo ko hari mudasobwa zifite ibibazo bitewe no gusaza kw’ibikoresho by’imbere (hardware) no kudahuza neza na porogaramu z’iki gihe.

Avuga ko hakorwa igenzura n’isuzuma risanzwe, ariko ko hakenewe ivugurura rihamye n’inkunga ihoraho kugira ngo ikibazo gikemuke burundu.

INDI NKURU WASOMA :Donald Trump yatunguye benshi ashimagiza Nicki Minaj

Abarimu nabo bagaragaza impungenge; Umwe muri bo wigisha mu ishami ry'iyi kaminuza rijyanye n'Ubuvuzi yavuze ko umunyeshuri adashobora gukurikirana amasomo neza no gukora ubushakashatsi mu gihe igikoresho akoresha kidakora uko bikwiye, bityo bikabangamira ireme ry’uburezi.

Nubwo iyi gahunda yagize uruhare mu guteza imbere iyigishwa rishingiye ku ikoranabuhanga, yashyizwe mu bikorwa ihura n’imbogamizi zirimo itangwa rya mudasobwa zifite inenge ndetse no kutazikoresha neza kwa bamwe mu baziherewe.

Ubwo Igisubizo yageragezaga kuvugisha ku murongo wa telefone abarimo umuvugizi wa Kaminuza y'u Rwanda , Kabagambe Iginatius ntago byadukundiye kugeza ubwo twasohoraga iyi nkuru.

Abanyeshuri basaba ko hakorwa iperereza ryimbitse kandi hagafatwa ingamba zifatika, kugira ngo inkunga igenewe guteza imbere imyigire itaba imbogamizi, ahubwo ibe igisubizo kirambye ku iterambere ry’uburezi.

What's Your Reaction?

like

dislike

love

funny

angry

sad

wow