Donald Trump yatunguye benshi ashimagiza Nicki Minaj
Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, yongeye kuvugisha benshi ku mbuga nkoranyambaga nyuma yo gushimagiza umuhanzi w’icyamamare Nicki Minaj, amuvuga ibigwi ku mugaragaro mu birori byabereye muri White House.
Mu ijambo yagejeje ku bitabiriye ibirori byo kwizihiza amateka y’abirabura muri Amerika, Trump yavuze amagambo yatunguye benshi, agaragaza ko akunda Nicki Minaj ndetse anashimagiza ubwiza bwe n’icyizere agaragaza.
Yagize ati: “Nkunda Nicki Minaj… ni mwiza cyane, afite uruhu rwiza kandi agaragaza icyizere gikomeye.”
Aya magambo yahise akwirakwira ku mbuga nkoranyambaga, aho benshi bayafashe nk’ayatunguranye, bamwe bakibaza niba ari ugushyigikira umuhanzi, politiki, cyangwa se ari uburyo bwo gushaka kwigarurira imitima y’abakunzi b’umuziki.
Abatari bake batangiye gusangiza ibitekerezo byabo, bamwe babifata nk’ibisanzwe, abandi babibona nk’ibidasanzwe ku muyobozi uri ku rwego rwo hejuru.
INDI NKURU WASOMA : Koza amenyo nyuma yo kurya ni ingenzi kurusha ukibyuka - Abaganga b'amenyo
Si ubwa mbere amazina ya Trump na Nicki Minaj avugwa hamwe. Mu bihe byashize, Nicki Minaj yigeze kugaragara mu gikorwa cyahuje abantu batandukanye i Washington, aho yanavuze ko ashimishwa n’uruhare rwe muri ibyo bikorwa.
Icyo gihe byateje impaka, ariko amagambo ya Trump yo muri White House ni yo yatumye iyi nkuru irushaho kwamamara.
What's Your Reaction?










