Inkomoko y'izina 'Ahwiii' ryiswe Ep ya Okkama yaraye ashyize ahagaragara
Benshi bibaza impamvu Okkama yahisemo kwita Ep ye Ahwiiii gusa Okkama avuga ko yabitewe n'uko umwaka ushize wa 2023 utamubereye mwiza muri muzika bitewe n'uko yahuriyemo n'imbogamizi nyinshi.
Uyu musore avuga ko Umwaka wa 2023 ari umwaka utarigeze umuhira cyane mu muziki we bitewe n'uko yagiye ahuriramo n'ibizazane byinshi bituma atabasha gukora uko bikwiye.
Okkama avuga ko muri 2023 ari bwo yatangiye gukorana na Label ya Meotafro gusa ntibyamuhira kuko yaje gusanga gukorana nabo nta nyungu irimo bituma ahitamo guhita atandukana nabo.
Si ibyo gusa kuko ni nabwo yahise agira inshingano za kibyeyi nyuma yo kwibaruka imfura ye bituma asa n'ugabanya gukora umuziki.
Okkama avuga ko yahisemo kwita Ep Ahwiiii mu rwego rwo kugaragaza ko aruhutse imbogamizi zose yahuye nazo muri 2023, akaba agiye gutangirana ingamba nshya umwaka wa 2024.
Mu gihe kingana n'imyaka itatu amaze mu muziki yari afite ibihangano bigera ku 9 gusa kuri ubu yamaze kongeraho indirimbo umunani zigize iyi Ep ye ya mbere yashyize hanze.
Okkama yamenyekanye cyane ku ndirimbo Puculi n'izindi zakunzwe nka No Wallah, Tsaper n'izindi...
What's Your Reaction?










