Urubanza ruregwamo K John na Pazzo Man rwongeye gusubikwa
Urukiko rw'ibanze rwa Kicukiro rwatangaje ko isomwa ry'urubanza ruregwamo K John na Pazzo Man rusubitswe kubera ko umucamanza urufite atarasoza kurwandika.
Ku uyu wa Kane mu masaha y'igicamunsi tariki 11 Ukuboza 2025, Urukiko rw'ibanze rwa Kicukiro rwabwiye abari bitabiriye isomwa ry'umwanzuro w'urubanza ruregwamo Kalisa John uzwi nka K John na Ishimwe Patrick uzwi nka Pazzo Man ko ruzasomwa ku wa 17 Ukuboza 2025 saa munani z'amanywa.
Pazzo Man na K John bombi bakurikiranyweho icyaha cyo gusakaza amashusho y'urukozasoni y'umuhanzi Yampano n'umukunzi we bari gutera akabariro.
Uru rubanza kandi rufite aho ruhurira n'urwa Uzabakiriho Cyprien uzwi nka Djihad, we bivugwa ko Djihad yari afite group ya WhatsApp yacagamo amashusho y'urukozasoni.
Mu rubanza Urukiko rw'ibanze rwa Kicukiro rwaburanisha ruregwamo Uzabakiriho Cyprien uzwi nka Djihad, raporo ya Cyber yagaragaje ko we yari afite group ya WhatsApp yitwa Abashu irimo abantu 989 yacagamo amashusho y'urukozasoni.
What's Your Reaction?








