Koza amenyo nyuma yo kurya ni ingenzi kurusha ukibyuka - Abaganga b'amenyo
Indwara zifata amenyo n’ishinya zikomeje kuba ikibazo gihangayikishije ubuzima rusange, aho ibitaro n’amavuriro bitandukanye byakira umubare munini w’abagana serivisi zo kuvura indwara zo mu kanwa.
Abaganga bagaragaza ko impamvu nyamukuru ari ukutita ku isuku y’amenyo uko bikwiye. Bamwe mu baturage bavuga ko nubwo bazi ko koza amenyo ari ingenzi, hari igihe batabikora buri munsi cyangwa ngo babyiteho bihagije.
Bamwe mu baganiriye na Igisubizo barimo Christine Mukarubibi bagize bati: “Koza amenyo mbikora cyane cyane mu gitondo iyo numva umwuka wo mu kanwa utameze neza. Iyo nta musego w’amenyo mfite, nkoresha umuti. Ariko hari igihe bibaho ntabona umwanya, cyane cyane iyo nihuta.”
Na Jean Baptiste Ntakirutimana yemeza ko hari igihe ajya ku kazi atogeje amenyo kubera kubura umwanya. Ati: “Hari iminsi noza amenyo kabiri cyangwa rimwe, bitewe n’uko umunsi uteye. Iyo mfite akazi k’igihe gito nsabwa kubyuka kare, hari ubwo njya ku kazi ntogeje amenyo.”
Umuganga uvura amenyo ku Bitaro by'akarere ka Nyanza, Dr Innocent, avuga ko hari amakosa menshi abantu bakora mu kwita ku isuku yo mu kanwa.
Ati: “Abantu bamwe babyuka bagahita boza amenyo mbere yo kurya, nyamara uburyo bwiza ni ukuyoza nyuma yo kurya. Ibyo bifasha gukuraho ibisigazwa by’ibiryo bishobora guteza indwara.”
Yakomeje asobanura ko ari ngombwa gukoresha uburoso bw’amenyo bworoshye no gufata nibura iminota itatu uyoza amenyo, harimo no gusukura ururimi. Yongeyeho ko abantu benshi bibanda ku menyo yo imbere gusa, bakirengagiza ay’inyuma n’ahari ibyuho, ari ho indwara zikunda gutangirira.
INDI NKURU WASOMA : Kwaka no gutanga imbabazi imwe mu nkingi y’ubwenge n’ubumunt
Raporo ya Minisiteri y’Ubuzima igaragaza ko 64.9% by’Abanyarwanda bafite ikibazo cyo kubora kw’amenyo, mu gihe abarenga 54% muri bo batigeze bavurwa. Uretse kubora kw’amenyo n’indwara z’ishinya, kutita ku isuku yo mu kanwa bishobora no gutera impumuro mbi ihoraho ndetse no kongera ibyago bya kanseri yo mu kanwa.
Abaganga basaba abaturage gushyira imbaraga mu kwita ku isuku y’amenyo, kuko ari imwe mu nkingi zigira uruhare mu buzima bwiza rusange.
What's Your Reaction?










