Gatsibo: Babiri bafunzwe nyuma y'uko umugabo apfiriye mu bwiherero

Abagabo babiri bo mu Karere ka Gatsibo batawe muri yombi nyuma y'uko umuturage w'imyaka 34 apfiriye mu bwiherero yari yahawe akazi ko kuvidura, ubwo yagwirwaga n'itaka ryaridutse rikamugwira ari mu kuzimu.

Jul 28, 2026 - 09:48
Jul 28, 2026 - 10:05
 0
Gatsibo: Babiri bafunzwe nyuma y'uko umugabo apfiriye mu bwiherero

Iyi mpanuka yabaye mu ijoro rishyira ku wa 27 Nyakanga 2026 mu Kagari ka Marimba, Umurenge wa Kabarore.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Kabarore, Rugaragavu Jean Claude, yavuze ko nyakwigendera yari yahawe akazi ko gucukura ubwiherero bwari bumaze igihe budakoreshwa kugira ngo bakuremo ifumbire.

INDI NKURU WASOMA : U Rwanda rugiye gushora imari mu buhinzi bw’ibirimo urumogi 

Yasobanuye ko ubwo yari ageze mu bujyakuzimu bwa metero esheshatu, igice cy'ubutaka cyo hejuru cyarasenyutse kiramugwira, bagenzi be bagerageza kumutabara ariko bamukuramo yamaze gupfa.

Ati: "Twamukuyeho itaka dusanga yapfuye. Ubwo bwiherero bwari bumaze igihe budakoreshwa kandi yari ageze muri metero nka esheshatu z'ubujyakuzimu." Nkuko yabibwiye Igihe.

Umurambo wa nyakwigendera wajyanywe mu Bitaro bya Kiziguro kugira ngo ukorerwe isuzuma mbere y'uko ushyingurwa n'umuryango we, mu gihe iperereza rikomeje.

What's Your Reaction?

like

dislike

love

funny

angry

sad

wow