Zishobora gutera indwara z’ubuhumekero: Menya icyo abavuzi b’amatungo bavuga ku gukorakora inyamaswa
Abavuzi b'amatungo bagira inama abaturage kujya birinda gukorakora inyamanswa zo mu rugo zirimo imbwa cyangwa injangwe, kuko zishobora kwanduza indwara zirimo n'iz'ubuhumekero. Ni mu gihe bamwe mu baturage bavuga ko nta kibazo babona mu gukorakora ku nyamaswa zo mu rugo kuko baba bamenyeranye.
Bamwe mu baturage baganiriye na Igisubizo.com bavuga ko babana n'inyamaswa zo mu rugo zirimo imbwa n’injangwe. Hari abahamya ko bamaze igihe bazikorakora, ku buryo babona nta kibi kiri mu gusabana na zo.
Munyabugingo Vedaste yagize ati:”Njye mbona ari akanyamaswa keza; iyo niboneye ipusi cyangwa se imbwa ndayikorakora kuko ndayikunda. Buriya njye urugo rwanjye ruhoramo imbwa."
"Njye nabonye nta kibazo bitera, sinjye gusa kuko n'abandi bafata injangwe cyangwa imbwa nkabona ntacyo bibatwaye!"
Sekanabo Jean Pierre yunze mu rya Vedaste agira ati:"Ni amatungo nishimira, maze igihe nyakorakoraho kandi nabonye nta kibazo bingiraho! Nta ndwara byanteye […] reka tuzikoraho!"
Undi wemereye Igisubizo.com ko azikorakora ni Jeannette Musaniwabo:"Bitewe nuko aya matungo aba mu ngo, usanga n'abayatunze bayakora bigatuma n'abandi tuyakoraho. Nta kibazo kibirimo!"
Umuvuzi w'amatungo ukorana n'ikigo cy'igihugu gishinzwe ubuhinzi n'ubworozi RAB, Dr. Celestin Mpagazekubwayo, avuga ko n’ubwo hari abakorakora izi nyamanswa ariko bakwiye kwitwararikwa kuko bishobora kubakururira indwara zirimo izifata ubuhumekero.
Yagize ati:"Akenshi ziba zihura n'abantu bakazikoraho, indwara zishobora kuva ku nyamaswa zikajya ku bantu cyangwa se zikava ku bantu zikajya ku nyamaswa. Ushobora gukura indwara ku nyamaswa igihe iyo ndwara iba ishobora kwandura. Urugero nka zimwe mu ndwara z'uruhu, zishobora kuva ku nyamaswa zikajya ku bantu.”
“Hari n'indwara z'ubuhumekero umuntu ashobora kwanduza ayo matungo cyangwa se amatungo akamwanduza.”
Akomeza agira inama abatunze imbwa cyangwa injangwe kujya bitabira kuzikingiza kandi bagakorera isuku aho ziba na zo ubwazo kugira ngo hirindwe zimwe mu ndwara zishobora kuzikomokaho.
Ati:”Abantu batunze izo nyamaswa bagomba kuzikorera isuku. Ni ukuyuhagira nibura rimwe mu cyumweru ku iba ahantu hari sima, naho iba ahatari sima igomba kuhagirwa kabiri (2) mu cyumweru hakoreshejwe umuti wica udukoko two ku ruhu.”
“Ikindi kandi, niba uyitunze ntugomba kurindira ko irwara! Ugomba kugira umuntu uzobereye izo nyamaswa uzaza kuyisuzuma nibura mu mezi atatu (3) ngo arebe niba nta kibazo ifite. Niba ifite ikibazo ayivure, niba ntacyo akugire inama ku buryo wakomeza kuyifata neza.”
Imbwa n'injangwe ni zimwe mu nyamaswa zibana n'abantu mu rugo, hari abazihebera bakumva bataziva iruhande bitewe n’uko bazifata, ariko bakibagirwa ko zishobora kuba inzira ya bugufi yo kwanduza izindi ndwara, ari na yo mpamvu basabwa kuzirinda no gukurikirana ubuzima bwazo bwa buri munsi.
What's Your Reaction?










