Itegeko rigenga ikoreshwa ry’umuhanda mu Rwanda rigiye kuvugururwa nyuma y'imyaka 38

Minisiteri y’Ibikorwa Remezo yatangaje ko hari gukorwa amavugurura ku itegeko rigenga ikoreshwa ry’umuhanda mu Rwanda, nyuma y'imyaka 38 hakoreshwa iryari risanzweho.

Sep 10, 2025 - 12:41
Sep 10, 2025 - 13:25
 0
Itegeko rigenga ikoreshwa ry’umuhanda mu Rwanda rigiye kuvugururwa nyuma y'imyaka 38

Mu biteganyijwe gushyirwa muri iri tegeko rizashyikirizwa Inteko Ishinga Amategeko ngo irisuzume, birimo ibihano byo kwamburwa amanota ku bantu bazajya bafatirwa mu makosa akomeye mu muhanda. Abakoresha ibinyabiziga bazajya batangirana umwaka amanota 15, uwufatiwe mu ikosa akatwe ku buryo hari igihe uwayaguyemo cyane ashobora guhagarika gutwara ikinyabiziga.

Ibi byatangajwe na Minisitiri w’Ibikorwa Remezo, Dr Jimmy Gasore, kuri uyu wa Kabiri tariki 09 Nzeri 2025 ubwo yagezaga ku Nteko Ishinga Amategeko Umutwe w’Abadepite, ibikubiye muri iri tegeko rishya rigenga ikoreshwa ry’umuhanda, rigiye guhindurwa rigasimbura iryakoreshwaga kuva mu 1987.

Minisitiri Gasore yavuze ko kuvugurura iri tegeko, bigamije kurijyanisha n’igihe ndetse n'ikoranabuhanga ririho ubu, ariko kandi rigasubiza n'ibibazo byaterwaga n’ibyuho byagaragaraga mu ishyirwa mu bikorwa ry'itegeko ryakoreshwaga imyaka yose ishize .

Mu magambo ye yagize ati: "Bitewe n’igihe gishize itegeko ryakoreshwaga ntirigisubiza bihagije ibibazo bigaragara mu mikoreshereze y’umuhanda muri iki gihe." 

Mu mavugurura yakozwe muri iri tegeko rishya, harimo impinduka zakozwe zirimo nizijyanye n’imicungire y’impushya zo gutwara ibinyabiziga, aho umuyobozi w'ikinyabiziga uzajya afatirwa mu makosa akomeye cyangwa yisubiramo azajya akurwaho amanota. 

Dr. Jimmy Gasore yakomeje agaragaza ko abantu bahora batwaye ibinyabiziga basinze cyangwa abatwarira ku muvuduko uri hejuru cyane ndetse basa n'ababigize umuco, bari mu bazajya bahanwa cyane ko bamwe bajyaga bacibwa amande angana n'ibihumbi 25 gusa bakabifata nkaho ntacyo bibabwiye. 

Imibare igaragaza ko mu mwaka ushize wa 2024, mu Rwanda habaye impanuka zo mu muhanda zirenga 9 600 zigahitana abantu 350, zimwe muri zo bikagaragara ko zatewe n'makosa arimo gutwara abantu basinze ndetse no kugendera ku muvuduko uri hejuru cyane.

What's Your Reaction?

like

dislike

love

funny

angry

sad

wow

Anselme Tuyizere -Media Personality -Sports-Entertainment Tel: +250791737786, Email: anselmetuyizere07@gmail.com