U Rwanda rugiye gushora imari mu buhinzi bw’ibirimo urumogi
Guverinoma y'u Rwanda yemeje amasezerano y'ishoramari mu mushinga w'ibihingwa bifite agaciro gakomeye mu rwego rw'ubuvuzi, birimo n'urumogi rwemewe guhingwa hagamijwe ubuvuzi.
Guverinoma y’u Rwanda yemeje amasezerano y’ubufatanye (concession agreement) hagati yayo na sosiyete InipasvalleyRw Ltd, agamije gushyira mu bikorwa umushinga w’ibihingwa bifite agaciro gakomeye mu rwego rw’ubuvuzi, birushaho gushimangira gahunda y’Igihugu yo guteza imbere ubuhinzi bw’urumogi rwifashishwa mu buvuzi.
Iki cyemezo cyafatiwe mu Nama y’Abaminisitiri yateranye ku wa Gatanu, tariki ya 24 Nyakanga 2026, iyobowe na Perezida Paul Kagame.
Nubwo imyanzuro y’Inama y’Abaminisitiri itarasobanura neza ubwoko bw’igihingwa kizibandwaho muri uyu mushinga, u Rwanda rusanzwe rwemera guhinga no gutunganya urumogi rugenewe ubuvuzi n’ubushakashatsi kuva mu 2021, mu gihe gukoresha urumogi mu buryo bw’imyidagaduro bikomeje kuba bitemewe n’amategeko.
INDI NKURU WASOMA :Dr Diane Gashumba yishimiye intsinzi ya Rayon Sports
Mu 2024, sosiyete King Kong Organics (KKOG Rwanda) ni yo yabaye iya mbere ihawe uruhushya rwo guhinga urumogi rw’ubuvuzi, kurutunganya no kurwohereza ku masoko mpuzamahanga, nyuma yo gutangaza ishoramari rya miliyoni 10 z'Amadolari ya Amerika mu Karere ka Musanze.
Icyakora, uwo mushinga waje guhura n'imbogamizi zirimo kubura inkunga ihagije n'ibibazo byerekeye ubutaka nk'uko ubuyobozi bw'iyo sosiyete bwabigaragaje.
Kwemeza aya masezerano mashya bigaragaza ko u Rwanda rukomeje gushimangira gahunda yo gukurura abashoramari mu rwego rw’ibihingwa bifite agaciro gakomeye mu buvuzi, aho urumogi rw’ubuvuzi rukomeje gufatwa nk’umwe mu mishinga ishobora kuzamura ubukungu binyuze mu kohereza ibikomoka kuri rwo ku masoko mpuzamahanga.
What's Your Reaction?










