Yasomye ibirenge by'abayobozi ba Sudan y'Amajyepfo! Ibimenyetso bigaragaza ubudasa bwa Papa Francis

Papa Francis watabarutse ku wa 21 Mata 2025 yasize akoze ibikorwa bitazibagirana mu mateka y'abazatura Isi. Muri ibyo bikorwa harimo gusoma ibirenge abayobozi b'igihugu cyo muri Afurika ndetse no koza ibirenge imfungwa.

Apr 26, 2025 - 19:06
Apr 26, 2025 - 20:33
 0
Yasomye ibirenge by'abayobozi ba Sudan y'Amajyepfo! Ibimenyetso bigaragaza ubudasa bwa Papa Francis

Mu mateka ya Kiliziya Gatolika hazahoramo ko kuva mu mwaka wa 2013 kugeza mu mwaka wa 2025 yagize Umuyobozi witwa Jorge Mario Bergoglio wahawe izina ry'Ubushumba rya Papa Francis maze atabaruka ku wa 21 Mata 2025. Mu gihe cye yakoze ibikorwa byihariye birimo guha ubuyobozi abagore no guha umugisha imbwa.

Kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 26 Mata 2025 nibwo Papa Francis yakorewe Misa yo kumusezeraho bwa nyuma muri Bazilika yitiriwe Mutagatifu Petero ariko yahise ajya gushyingurwa aho yasabye ko ari ho azashyingurwa muri Bazilika izwi nka St Mary Major. Yanze gushyingurwa aho abamubanjirije bashyinguwe muri Bazilika yitiriwe Mutagatifu Petero ahubwo ashaka muri Bazilika St Mary Major ngo yabitewe nuko mu buzima bwe yiyambaje Bikiramariya. 

Iyo Bazilika St Mary Major yari imaze imyaka igera ku 122 idashyingurwamo Umupapa. Uwaherukaga gushyingurwamo ni Papa Leo XIII wahashyinguwe mu mwaka wa 1903.

Mu myaka Papa Francis yamaze ayoboye yakoze ibikorwa byihariye, bityo Igisubizo.com igiye kukugezaho bimwe muri byo.

                                                                                    Mu mwaka wa 2019 yasomye ibirenge by'abayobozi bo muri Sudan y'Amajyepfo    

Muri uwo mwaka abayobozi bahanganye bo muri Sudan ari bo: Salva Kiir na Riek Machar bari i Vatican, Papa yari azi uko bameranye, agiye kubasuhuza arunama agera ubwo apfukama asoma ibirenge bya buri umwe muri bo. Ni igikorwa yakoze abahamagarira kumvikana bakareka kurebana ay'ingwe.                                                          

Mu mwaka wa 2017 yahaye umugisha imodoka ya Lamborghini Huracan

Mu mwaka wa 2017, yahawe imodoka iri mu bwoko bwa Lamborghini Huracan. Ayiha umugisha, ayisinyaho ubundi ayigurisha agera ku bihumbi 950 by'Amadolari, ayo mafaranga ayatanga mu bugiraneza.

                                     

Papa Francis yahaye umugisha imbwa 

Papa Francis yigeze gutungurana arenga ku myemerere y'abakera aha umugisha imbwa.

 Papa Francis yicishije bugufi ajya kwibera mu nzu yoroheje

BBC yanditse ko Abapapa bamubanjirije wasangaga baba mu nzu zihenze zifite nk'ibyumba birenga 10 bihanitse. Mu mwaka wa 2013 agitorerwa kuba Papa yahinduye amateka ahitamo kujya kuba ahitwa Casa Santa Marta aho yiberaga mu nzu idasamaje. 

Yigeze kugira ati:"Ndashaka kuba mu bantu sinshaka kwitandukanya na bo." Aho yiberaga nta we wari uhahejwe, abantu benshi barahisangaga.

 Papa Francis yahaye rugari abatinganyi

Papa Francis yaratoboye afungurira amarembo abahuriye mu muryango w'abo babana n'abo bahuje ibitsina (LGBTQ+) usanga bamaganirwa kure n'amwe mu madini ariko we yabahaye rugari muri Kiliziya Gatolika. 

Kuri iyo ngingo yagize ati:"Niba umuntu ari umutinganyi akaba ari gushaka Imana, ndi inde wo kumucira urubanza?”

Mu mwaka wa 2013 yogeje ibirenge imfungwa

Mu mwaka wa 2013, Papa Francis yogeje ibirenge imfungwa 13 harimo abagore n'Abayisilamu bitungura abatari bake. Ni agahigo yari aciye kuko mu myaka 2000 ishize, Abapapa wasangaga boza ibirenge abapadiri.

Papa Francis yanze imodoka igezweho ndetse yamurinda amasasu ahitamo iyo mu mwaka wa 1984

Papa Francis yanze imodoka yahawe ikoze mu buryo idatoborwa n'amasasu arayanga ahitamo kujya atwarwa mu yo yaguze mu mwaka wa 1984.

Papa yahoraga ashaka kwitwaza igikapo

Papa Francis ntiyakundaga ibikapo biriho ibirango usanga binahenze ahubwo yikundiraga ibyoroheje akanakunda kubyitwarira aho yajyaga hose.

Ni we Papa wa mbere washyizeho umugore ngo ayobore bimwe mu biro bya Vatican  

 

     

Mu gihe imyanya ikomeye muri Kiliziya Gatolika ihabwa abagabo, Papa Francis yaciye agahigo ko gushyiraho umugore wa mbere ngo ayobore bimwe mu biro bikomeye i Vatican. Uwo mugore ni Umubikira witwa Simona Brambilla.

Papa Francis yasabye ko azashyingurwa mu isanduku ibaje mu giti

Mu gihe byari bizwi ko Papa ashyingurwa mu isanduku ikoranywe Zahabu na Siliva, Papa Francis yasabye ko yakorerwa isanduku ibaje mu giti mu rwego rwo kwisanisha na barubanda rugufi.

Yasabye kandi ko azashyingurwa muri Bazilika yitwa St Mary Major itandukanye n'indi yitwa Petero ahashyinguwe abamubanjirije. Ibyo yasabye ni ko byakozwe kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 26 Mata 2025.

Papa Francis wakomokaga muri Argentina yatabarutse ku wa 21 Mata 2025 afite imyaka 88, azize indwara ya stroke yatumye umutima uhagarara.

What's Your Reaction?

like

dislike

love

funny

angry

sad

wow