Ayra Starr yakandagiye mu kirenge cy'abarimo Wizkid na Rema, ataramira muri 'The Tonight Show'
Nyuma yuko umuhanzikazi Ayra Starr wo mu gihugu cya Nigeria, ashyize hanze umuzingo w'indirimbo (album) yataramiye mu kiganiro 'The Tonight Show' gikorwa na Jimmy Fallon. Ni ikiganiro cyatambutsemo amazina akomeye arimo Wizkid, CKay na Rema.
Mu ijoro ryo ku wa 23 Nyakanga 2024, Oyinkansola Sarah Aderibigbe uzwi mu muziki nka Ayra Starr, yataramiye muri Leta Zunze Ubumwe z'Amerika, mu kiganiro kizwi nka 'The Tonight Show' gikorwa na rurangiranwa mu gukorana ibiganiro n'ibyamamare, Jimmy Fallon. Ni ikiganiro yaririmbiyemo indirimbo zasohotse kuri album ye yise 'The Year I Turned 21.'
Umuhanzikazi Ayra Starr ukorera umuziki we mu nzu imureberera inyungu mu by'umuziki izwi nka 'Mavin Records', ikaba yaramufashije kwamamara mu bihangano bitandukanye birimo Bloody Samaritan, Rush, Commas na Ngozi.
Yaraye ataramiye mu kiganiro 'The Tonight Show' cyiyoborwa na Jimmy Fallon, cyikaba cyibera mu cyumba cyakira abantu bagera kuri 240, cyigatambuka no kuri Televiziyo yitwa NBC. Iki kiganiro cyizwiho kuba cyarataramiyemo abahanzi bo muri Nigeria bafite amazina akomeye barimo Wizkid, Tems, CKay, Burna Boy, Asake na Rema.
Ayra Starr yanejeje abari bagikurikiye biciye mu ndirimbo zasohotse kuri album ye nshya 'The Year I Turned 21' zirimo Last Heartbreak Song na Woman Commando.
Uyu mukobwa Ayra Starr w'imyaka 22, akomeje gutera imbere mu muziki we, ndetse n'abakurikiranira hafi umuziki bashima ibikorwa bye. Mu ntangiriro z'uyu mwaka wa 2024, yahataniye igihembo cya Grammy mu cyiciro cya Best African Music Performance, ku bw'amahirwe make ntiyacyegukana.
Ayra Starr umaze gushyira hanze album ebyiri; 19& Dangerous na The Year I Turned 21, yahataniye ibihembo 3 bya BET Awards 2024; Best International Act, Best New Artist na Best HER Award, ariko na ho nta gihembo yahegukanye.
Ayra Starr yataramiye mu kiganiro gikomeye cyizwi nka 'The Tonight Show' cya Jimmy Fallon
What's Your Reaction?










