Platin P agiye gukora igitaramo cy'amateka

Nemeye Platin uzwi ku izina Platin P na Baba yateguje abakunzi be igitaramo cy'akataraboneka yise Baba Experience, kizabera mu nyubako isanzwe yakira ibikorwa by'imyidagaduro n'ibindi bitandukanye.

Feb 8, 2024 - 12:46
Feb 8, 2024 - 13:07
 0
Platin P agiye gukora igitaramo cy'amateka

Ni mu butumwa yanyujije kuri Instagram ye avuga ko mu myaka igera kuri 14 amaze mu muziki, ku itariki ya 30 Werurwe 2024 muri Camp Kigali agiye kuhakorera igitaramo yarose kuva kera, kandi ko kizibukwa iteka ndetse ko yiteguye gutanga ibyo afite byose agashimisha abakunzi be.

Platin yagaragaje ko ibyo yagezeho yabigezeho kubera urukundo yakomeje kwerekwa n'abakunzi be ndetse abizeza ko kuri uwo munsi azabaha inkuru y'urugendo rwe muri muzika ituganyije neza mu myaka 14 yose ishize.

Yagize ati "Uyu munsi narawurose, nifuza gukora igitaramo kizibukwa, ariko ntacyo nageraho ntari kumwe namwe tumaranye imyaka 14 muri uru rugendo ndetse n'itatu y'umwihariko. Uyu munsi tariki 30 Werurwe nzatanga ibyo mfite byose ariko mbahe inkuru ya Baba itunganyijwe neza." 

Platin P yahoze abarizwa mu itsinda rya Dream Boys na mugenzi we TMC gusa nyuma baje gufata icyemezo cyo gutandukana buri wese akomeza ukwe, gusa Platin P we ntiyigeze ahagarika umuzika kuko yiyemeje gukomeza gukora ari wenyine biramuhira kugeza na nubu akaba amaze imyaka igera kuri itatu yikorana.

Abahanzi bazamufasha muri iki gitaramo n'ibindi byerekeranye nacyo avuga ko azabitangaza mu minsi iri imbere.

What's Your Reaction?

like

dislike

love

funny

angry

sad

wow