Gloria Bugie afite ubwoba bw’uko hashobora kujya hanze andi mashusho ye y’ubwambure

Umuhanzikazi nyarwanda, Gloria Busingye uzwi mu muziki nka Gloria Bugie akaba akorera umuziki we mu gihugu cya Uganda, ari mu bihe bitoroshye nyuma yuko mu minsi yashize hashyizwe hanze amashusho ye y’ubwambure.

Oct 10, 2024 - 20:15
Oct 11, 2024 - 11:44
 0
Gloria Bugie afite ubwoba bw’uko hashobora kujya hanze andi mashusho ye y’ubwambure

Ubu afite ubwoba bw’uko uwamwibye telefone ye ashobora gushyira hanze andi mashusho kuko ayashyizwe ku mbuga nkoranyambaga ari magufi, akaba yari yarabitse muri iyo telefone amashusho menshi ye y’ubwambure bwe.

Mu minsi yashize nibwo ku mbuga nkoranyambaga cyane cyane ku rubuga rwa X hasakajwe amashusho y’ubwambure bwa Gloria Bugie. Ni amashusho amugaragaza ari mu cyumba yambaye ubusa, hagaragara bimwe mu bice bye by’ibanga birimo amabere.

Ni ibintu byababaje uwo mukobwa ndetse n’inzu akoreramo ya ‘Hitboss Management’ yashyize hanze ibaruwa igaragaza ko na bo bababajwe n’iryo shyirwa hanze ry’ayo mashusho, bahamya ko bagiye gukurikirana uwayashyize hanze.

Uyu mukobwa Gloria Bugie yongeye agaruka mu itangazamakuru avuga ko atewe ubwoba nuko mu minsi iri imbere hashobora gushyirwa hanze andi mashusho.

Yagize ati:”Ibyo abantu babonye ni nk’agatonyanga mu nyanja. Hari amashusho menshi atarashyirwa hanze, hari amashusho menshi y’ubwambure bwanjye nari narabitse muri telefone banyibye. Sinzi igihe asigaye azashyirirwa hanze. Gusa mfite ubwoba ko nashyirwa hanze azagaragaza ubwambure bwanjye bwose.”

“Ndumva ntazakira abiganjemo abakoresha imbuga nkoranyambaga.”

Gloria Bugie ni umwe mu bahanzikazi bagezweho mu mujyi wa Kampala, Uganda. Ubu akunzwe mu ndirimbo ‘Nyash.’

What's Your Reaction?

like

dislike

love

funny

angry

sad

wow