Donald Trump yahaye gasopo abimukira
Perezida mushya wa Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, Donald Trump, yihaye umuhigo wo guhagarika abimukira.
Donald Trump warahiriye kuyobora Amerika ku wa 20 Mutarama 2025, atangiranye manda ye ibyo guhagarika abimukira aho yavuze ko uzahirahira akabikora azabona ingaruka ziremereye.
Uyu Trump yatanze ubutumwa agira ati:”Niwinjira muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika mu buryo butemewe n’amategeko, uzabihanirwa.”
Kuva yavuga ayo magambo, muri Amerika hahise hatangira igikorwa cyo gucyura abimukira n’abandi bageze muri icyo gihugu mu buryo butemewe n’amategeko.
Leta Zunze Ubumwe z’Amerika ni kimwe mu bihugu by’ibihangange bikundwa n’abatari bake ku Isi, bivugwa ko cyigira abakire benshi n’aho abantu bakora akazi.
Kubera ubuzima bukakaye bugaragara muri bimwe mu bihugu bikennye byo hirya no hino cyane cyane muri Afurika, bamwe mu bagize urubyiruko bifuza kwerekezayo.
Hari aberekejeyo mbere barakora bamwe bagira ubuzima bubi abandi bagira ubuzima bwiza, abinjiyeyo mu buryo butemewe n’amategeko bahagurukiwe.
Abimukira batangiye koherezwa iwabo
What's Your Reaction?










